SpaceX yakomeje kwagura ibikorwa byayo nyuma yo kugirana amasezerano ya miliyari 6,45$ n’Umutwe w’Ingabo za Amerika ushinzwe Isanzure (Space Force). Aya masezerano aje mu gihe habura iminsi mike ngo ishyire imigabane yayo ku isoko ry’imari. Abasesenguzi bavuga ko iki gikorwa gishobora kuzaba kimwe mu bikomeye byabaye mu mateka y’amasoko y’imari. Byitezwe ko kizongera agaciro k’iyi sosiyete ku rwego mpuzamahanga. Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwa SpaceX rwo gukomeza kwigaragaza mu rwego rw’ikoranabuhanga ry’isanzure.
Uyu mutwe watangijwe ku mugaragaro mu Ukuboza 2019, ukorera muri Minisiteri y’Intambara. Inshingano yawo y’ibanze ni ukurinda inyungu za Amerika n’incuti zayo mu isanzure, gutegura, guhugura, no guha ibikoresho ingabo kugira ngo zibashe gukora ibikorwa bya gisirikare mu isanzure.
Aya masezerano akubiyemo miliyari 4,16$ zo gukora ibyogajuru bizifashishwa mu bwirinzi bwo mu kirere Perezida Trump yise ‘Golden Dome’. Andi 2,29$ yahawe ikigo cya Elon Musk agamije kubaka umuyoboro w’itumanaho mu isanzure ryegereye Isi.
Ibi bishimangira inyandiko SpaceX iherutse gushyira ahagaragara, yerekana ko yishingikirije cyane ku masoko ya Leta. Mu mwaka wa 2025, kimwe cya gatanu [20%] cy’amafaranga iki kigo cyinjije yavuye mu bigo bya Leta.
Nubwo Elon Musk yatanze hafi miliyoni 300$ mu gushyigikira itorwa rya Trump bakaba banafitanye umubano wa hafi, SpaceX ni yo yihariye isoko ryo kohereza ibyogajuru mu isanzure mu myaka icumi ishize.

SpaceX yagiranye amasezerano n’Igisirikare cya Amerika ya miliyari 6,45$
