Cyril ramaphosa agiye kweguzwa

Emmanuel McDammy
1 Min Read

Inteko Ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo yashyizeho komite yo gusuzuma niba hari ibyashingirwaho kugira ngo Perezida Cyril Ramaphosa yeguzwe kubera ikirego cy’uko ku rugo rwe mu myaka ishize hibwe ibihumbi amagana by’amadorari yari ahabitse.

Iyi komite ishyizweho nyuma y’umwanzuro uheruka w’urukiko wavuze ko Inteko Ishinga amategeko yakoze ibinyuranyije n’itegeko nshinga ubwo yatoraga ko icyo kirego kidakorwaho iperereza.

Iyo komite yashyizweho ikuriwe na Makashule Gana – wigeze gukora muri komite nk’izi zo kuryoza abategetsi muri guverinoma ibyo bashinzwe.

We n’abandi badepite 30 bagize iyo komite bazasuzuma niba Ramaphosa ashobora kweguzwa kubera kiriya kirego kizwi muri Afurika y’Epfo nka ‘Phala-Phala scandal’.

Perezida Ramaphosa akekwaho kwigwizaho umutungo mwinshi cyane mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kwibwa kw’ayo mafaranga mu 2020 ku rugo rwe ruri mu cyaro bifatwa nk’ikimenyetso cy’ibyo birego.

Mu 2022, itsinda ryigenga ryemeje ko hari ibimenyetso byerekana ko Ramaphosa ashobora kuba yarakoze amakosa akomeye muri icyo kibazo.

Ramaphosa avuga ko nta kibi yakoze, ko amafaranga yibwe aho iwe yari yaravuye mu kugurisha ibimasa muri business ye yo korora.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *