Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva: U Rwanda rwiteguye guhangana na Ebola

Tetha Joselyne MUGABIRWA
2 Min Read

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda Ebola, agaragaza ko nta mpamvu yo kugira ubwoba. Yavuze ko inzego z’ubuzima ziteguye gukumira no guhangana n’icyo cyorezo mu gihe cyose byaba ngombwa.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yatangaje ko u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo kwirinda Ebola.
Yavuze ko inzego z’ubuzima ziri maso kandi ziri gukora ubudahwema mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Yagaragaje ko imyiteguro yo guhangana nacyo igeze ku rwego rushimishije.
Yemeje ko ubuzima bw’abaturage bukomeje kuba ku isonga mu ngamba zose zifatwa.
Anashimangira ko ibikorwa by’igihugu bikomeza nk’uko bisanzwe nta nkomyi zatewe na Ebola.

Yakomeje yizeza abaturage ko bitewe n’izi ngamba u Rwanda rwafashe rudadiye ku bijyanye na Ebola

Ati “Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, bazakomeza gukurikiranira hafi iki cyorezo ku buryo buhamye ari nako bamenyesha abaturage ingamba zo kwirinda [..] Kuri Ebola rero turadadiye mu by’ukuri, ubwirinzi burahari, nta mpungenge dufite, uretse ko kuba tudadiye bitavuze ko dukwiriye kwirara.”

U Rwanda rukomeje gukaza ingamba z’ubwirinzi mu gihe imibare y’abandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwiyongera kuko barenze 480.

Iki cyorezo kandi cyagaragaye no muri Uganda, biturutse ku baturage bayinjiyemo bavuye muri RDC.

Kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *