Raporo zituruka mu gace ka Bijombo, muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zigaragaza ko ku munsi w’ejo habereye imirwano ikomeye yahuje umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Amakuru Maris Post yakuye muri ako gace avuga ko ihuriro ry’ingabo zagabye ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge, cyane cyane i Mitamba, ku Murambya no ku Warenge, aho abaturage batangaza ko mu gitondo humvikanye amasasu n’intwaro ziremereye.
MRDP-Twirwaneho ivuga ko ifite inshingano zo kurinda abaturage b’Abanyamulenge, yahise yohereza ingabo zayo mu duce twagabweho ibitero kugira ngo ihangane n’ababigabye. Abaturage bo muri ako gace bavuga ko habaye imirwano ikomeye yamaze igihe kirekire, mbere y’uko ihuriro ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR risubira inyuma.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho bakomeje gusunika abo bahanganye, babasubiza inyuma banyuze mu Buhonde berekeza i Biziba. Nyuma y’iyo mirwano, abasirikare ba FARDC n’abo bari bafatanyije bivugwa ko bahungiye mu gice cya Kirungwa.
Kirungwa ni umusozi munini utandukanya imisozi y’i Ndondo n’Umujyi wa Uvira. Uwo musozi ufite akamaro gakomeye mu bikorwa bya gisirikare kubera ko uri ahirengeye kandi ushobora kugenzura ibice byinshi by’Umujyi wa Uvira n’inkengero zawo. Ni yo mpamvu amakuru ava muri ako gace avuga ko ari ho ihuriro rya FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR ryahisemo kwisuganyiriza nyuma yo gusubizwa inyuma muri iyo mirwano.
Nubwo aya makuru akomeje kuvugwa n’abaturage bo muri ako karere, ku ruhande rwa FARDC n’ingabo z’u Burundi nta rwego rwa gisirikare rwari rwatangaza ku mugaragaro icyo ruvuga kuri iyi mirwano cyangwa ku byatangajwe n’abaturage bo muri Bijombo.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza uburyo umutekano ukomeje kuba muke mu bice by’i Ndondo muri Bijombo n’utundi duce twa Teritwari ya Uvira, aho amakimbirane amaze igihe kirekire akomeje guteza impungenge abaturage b’abasivili no guhungabanya ibikorwa byabo bya buri munsi.
