EAC: Umunyamabanga Mukuru yakiriwe na Kagame

Tetha Joselyne MUGABIRWA
2 Min Read

Mu biro bye bya Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Stephen Mbundi, baganira ku ngingo zijyanye n’iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’umusanzu u Rwanda rukomeje gutanga mu gushyigikira ibikorwa byawo.

Kuva ku wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, Umunyamabanga Mukuru wa EAC ari mu Rwanda aho yifatanyije n’abitabiriye ibiganiro byafunguwe ku mugaragaro bigamije gusuzuma uburyo bwo kwimakaza ihuzwa ry’inzego za politiki mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi biganiro biri guha umwanya Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye kugira ngo batange ibitekerezo byabo, aho impuguke za EAC ziri kubikusanya mu rwego rwo gufasha kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo guhuza inzego za politiki.

Ibi biganiro bizahuza abahagarariye ibyiciro n’inzego zitandukanye, birimo ubuyobozi bwa Leta, Inteko Ishinga Amategeko, Urwego rw’Ubucamanza, ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza, imiryango itari iya Leta, urwego rw’abikorera, urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, amadini n’amatorero, amashyaka ya politiki ndetse n’itangazamakuru.

Ubuyobozi bwa EAC, buvuga ko ibi biganiro bigamije kongera uruhare rw’abaturage mu gutanga ibitekerezo ku miterere n’imiyoborere mu rwego rwo guhuza inzego za politiki z’Umuryango wa EAC ndetse no kwakira ibitekerezo by’u Rwanda mu mushinga w’itegeko rizagena imikorere y’iri huriro.

EAC, ishimangira ko uruhare rwa buri wese muri ibi biganiro ari ingenzi mu kubaka inzego zikomeye kandi zihamye zizafasha Akarere kugera ku iterambere rirambye no kurushaho gishimangira ubufatanye.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *