Shakib aracyahakana amakuru yo gutandukana na Zari

Tetha Joselyne MUGABIRWA
1 Min Read

Zari Hassan yatangaje ko yasabye gatanya na Shakib Cham Lutaaya mu bwumvikane, ariko Shakib yahise abihakana avuga ko nta gatanya yabayeho kandi ko ibyo ari ukutumvikana bisanzwe mu bashakanye.

Shakib Cham Lutaaya uherutse kuva muri Kenya yatangaje ko atigeze atandukana na Zari Hassan, ahakana amakuru yavugaga ko buri wese yagiye mu nzira ye. Yavuze ko ibyo gutandukana bidakwiye kujya bisobanurwa hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga.

Yagaragaje ko kutumvikana hagati y’abakundana ari ibintu bisanzwe mu buzima bw’urukundo, bityo ko bitavuze ko umubano uba urangiye. Yongeyeho ko ibibazo bagiranye bikomeje gushakirwa ibisubizo binyuze mu biganiro bihoraho hagati yabo.

Shakib ukora iteramakofe yanavuze ko mu myaka itanu amaze ari kumwe na Zari Hassan, yagiye arushaho kumumenya neza, cyane cyane imiterere y’amarangamutima ye.

Shakib yagize ati: “Ubu nasobanukiwe ko umugore wanjye ari umunyamarangamutima cyane, kandi rimwe na rimwe ashobora kuvuga atabanje gutekereza ku ngaruka zabyo. Ikintu cy’ingenzi ni ukumenya gukemura ibibazo kandi ubuzima bugakomeza.”

Shakib yatangaje ibi mu gihe yari amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuririmbyi Kin Bella wo muri Uganda, ufite n’inkomoko mu Rwanda.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *