Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, ihuriro rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, umutwe wa Wazalendo na FDLR ryongeye kurasa ibisasu mu bice bituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe, rikomeza ibikorwa by’imirwano muri ako gace.
Amakuru yaturutse mu bice byabereyemo ibi bitero avuga ko ibisasu byarashwe ku manywa y’ihangu, bikagwa mu duce twa Lundu na Gitavi twegereye uruzi rwa Minembwe, ibintu byarushijeho gukwirakwiza ubwoba n’impungenge mu baturage basanzwe babangamiwe n’umutekano muke.
Umuturage umwe wo muri ako gace yavuze ko ibisasu byaguye mu bice bya Lundu na Gitavi, ahahanamiye uruzi rwa Minembwe, asobanura ko kugeza ubu hakiri gukusanywa amakuru kugira ngo hamenyekane niba hari ibyangiritse cyangwa abantu baba barakomerekeye muri icyo gitero.
Kugeza igihe aya makuru yakusanywaga, nta mibare yari iramenyekana y’abakomerekeye muri icyo gitero cyangwa ibyangijwe n’ibisasu. Nubwo bimeze bityo, abaturage bavuga ko bakomeje kugira impungenge z’umutekano, kuko ibikorwa nk’ibi by’ibitero bikomeje kugaruka mu bice batuyemo.
Iki gitero kibaye hashize iminsi mike habaye imirwano hagati y’ihuriro rya FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho. Uwo mutwe uvuga ko watsinze iyo mirwano yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Kuva icyo gihe, abaturage bavuga ko ihuriro bahanganye ryatangiye gukoresha drones n’ibisasu birebire mu kugaba ibitero ku bice bituwe n’abasivili.
Hagati muri iki cyumweru, ibikorwa nk’ibi byasize ibyangiritse byinshi. Ku wa Kane, ibisasu byarashwe byangije bikomeye Ibitaro Bikuru bya Minembwe biherereye ku Kiziba, ibikorwa byagize ingaruka zikomeye ku serivisi z’ubuvuzi abaturage bari basanzwe bahabwa.
Ku wa Gatatu na bwo, ibindi bisasu byaguye mu bice bitandukanye, bisenya amazu y’abaturage ndetse byangiza amashuri yo mu gace ka Lundu no mu tundi duce twegereye.
Amakuru yakusanyijwe agaragaza ko amazu menshi amaze kwangizwa n’ibi bitero, harimo ayo mu duce twa Lundu, Bidegu, Minembwe Centre, Kalingi n’ahandi henshi, ibintu bikomeje gusiga abaturage benshi badafite aho bikinga.
Abaturage bo mu Minembwe bakomeje gusaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo kurinda abasivili no guhagarika ibikorwa by’intambara bikomeje kugira ingaruka ku buzima bwabo ndetse no ku bikorwaremezo by’ingenzi.
