Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ubushyuhe bukabije bukomeje kwibasira u Burayi, aho abantu barenga 1,300 bamaze kwitaba Imana bazize ingaruka zabwo.
Ibihugu byinshi byo mu Burayi bikomeje guhura n’ubushyuhe bw’ikirenga, bwafashe indi ntera ku wa 28 Kamena cyane cyane mu Budage, Pologne na Repubulika ya Czech.
Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS yavuze abinyujije ku rubuga X ko kuva ku wa 21 Kamena, abantu barenga 1,300 bamaze gupfa bazize ingaruka z’ubwo bushyuhe bukabije bwibasiye u Burayi.
Abibasirwa cyane n’ubu bushyuhe ni abantu bafite imyaka 65 kuzamura, aho imibare y’abapfira mu ngo yiyongereyeho hafi 40% ugereranyije n’ibisanzwe.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko u Burayi ari bwo buyoboye isi mu kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije, kuko ubushyuhe bwaho bwiyongera ku muvuduko ukubye kabiri uw’impuzandengo y’isi. Yongeyeho ko miliyoni z’abaturage ziri guhangana n’ubu bushyuhe, bukaba bumaze guhitana abantu amagana ndetse bugatera n’ifungwa ry’amashuri.
Ku wa 28 Kamena 2026, ibihugu byinshi byo mu Burayi byanditse amateka mashya y’ubushyuhe. Mu Budage, ubushyuhe bwageze kuri 41,7°C, biba ubwa gatatu bukurikiranye igihugu kibonye ubushyuhe buri hejuru cyane mu mateka yacyo.
Mu mujyi wa Coschen wegereye umupaka wa Pologne na wo hagaragaye ubushyuhe bungana na 41,7°C, mu gihe Repubulika ya Czech yanditse 41,1°C. Naho Pologne yo yageze kuri 40,5°C mu Mujyi wa Slubice, biba ari bwo bwa mbere mu mateka yayo igeze kuri icyo gipimo cy’ubushyuhe.
