Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, King James yakoze igitaramo cyihariye cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu rugendo rw’umuziki, cyabereye muri BK Arena.
King James n’imyaka 20 mu muziki: Urugendo rwatangiriye kuri ‘Ni Wowe Nkunda’
King James yinjiye mu muziki mu 2006, atangira asohora indirimbo yise ‘Ni Wowe Nkunda’, gusa icyo gihe ntiyahise amenyekana cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Mu 2009, yasohoye indirimbo ‘Intinyi’, iza kumwubakira izina rikomeye no kumugira umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda.
King James ni umwe mu bahanzi batigeze bakunda gukora umuziki wabo bonyine, kuko yakunze gukorana n’abandi bahanzi batandukanye, cyane cyane abaraperi. Yagiye akorana n’abagize itsinda rya Tuff Gangs barimo Jay Polly, Fireman, Bull Dog na P Fla.
Yanakoranye na Riderman indirimbo bise ‘Ijoro Ryiza’, ndetse akorana na Knowless mu ndirimbo ‘Nahise Mbimenya’, nubwo yo itigeze imenyekana cyane.
Mu ndirimbo zo kwamamaza, King James kandi yigeze gukorana na Meddy na The Ben mu ndirimbo ‘Wiceceka’.
Mu bahanzi b’iki gihe, King James yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz, Zuba, Chris Eazy, Juno Kizigenza, Mutima na Manick Yani, agaragaza ko umuziki we wakomeje guhuza ibisekuru bitandukanye.
Ku wa 31 Werurwe 2012, King James yashyizeho agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere wegukanye ibihembo bine mu ijoro rimwe muri Salax Awards.
Muri ibyo bihembo, yegukanye igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka, Album y’Umwaka, Umuhanzi w’Umwaka mu njyana ya R&B ndetse n’Umuhanzi w’Umugabo w’Umwaka, ibintu byakomeje gushimangira umwanya yari amaze kugira muri muzika nyarwanda.
Muri uwo mwaka kandi King James yaje no kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Stars.
Kugeza ubu, King James ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze gusohora album nyinshi. Amaze gushyira hanze zirindwi ari zo: Umugisha, Umuvandimwe, Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze Neza, Urukundo ndetse n’iyo yise Ubushobozi.
Ni umwe mu bahanzi badatinya gukora mu njyana runaka kuko kugeza none afite indirimbo zirenga 100 yakoze mu njyana zitandukanye nka R&B, Zouk, Gakondo, Reggae, Afrobeat, Rumba n’izindi.
Uretse umuziki kandi uyu muhanzi afite ibikorwa by’ishoramari birimo Alimentation ye yise ’Mango Super Market’ iherereye i Nyamirambo ndetse na Bikono Retreat, inyubako iri mu Karere ka Rutsiro ifasha abashaka kuruhukira ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Saa 00:21: Igitaramo kirapfundikiwe
Nyuma y’iminota myinshi y’imbaraga, King James yapfundikiye umunsi wa mbere w’igitaramo cye, yibikira imbaraga azakoresha ku munsi wa kabiri nubwo abitabiriye bagaragaje ko batashye badashize ipfa bitewe n’uko bifuzaga ko igitaramo cyakomeza.
