Rwanda FDA yatangaje ko yahagaritse ibikorwa by’inganda 27 zikora ibisindisha, nyuma yo gusanga zitubahiriza ibisabwa mu bijyanye n’ubuziranenge. Izi nganda zafungiwe ibikorwa nyuma y’izindi zari zahagaritswe ku Cyumweru no ku wa Mbere.
Ibi bibaye mu gihe Leta ikomeje gufata ingamba zo gukumira ibinyobwa bisindisha bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’ababinywa. Nyuma yo guhagarika inzoga z’inkorano zikorerwa mu bitoki n’ibindi bikoresho bishobora kwangiza ubuzima, ubu igenzura ryageze no ku nganda zikora ibisindisha abaturage bise “ibyuma.”
Muri izi nganda harimo Speranza Group Ltd, Gisagara Agro-Business Industries Ltd n’izindi.
Rwanda FDA yavuze ko gufata izi ngamba bigamije kurinda ubuzima n’umutekano by’abaturage.
Ikigo cyamenyesheje abakora ibyo binyobwa, ababitumiza mu mahanga, ababikwirakwiza, abacuruza ndetse n’abaturage ko impushya izi nganda zari zifite zo gukora ibyo binyobwa zakuweho.
Hanategetswe ko ibinyobwa byakorewe muri izi nganda 27 bihita bikurwa ku isoko, kimwe n’ibindi byari byakozwe n’inganda zari zarafunzwe mbere. Iri tegeko rireba ibinyobwa byose byakorewe muri izo nganda, byaba ibyavuzwe mu itangazo cyangwa ibitaravuzwemo.
Ba nyiri izo nganda basabwe gukorana n’ababikwirakwiza mu gukusanya ibinyobwa byabo biri ku isoko no kubikura mu maduka, hanyuma byose bigasubizwa aho byakorewe.
Abakora ibyo binyobwa bategetswe kugeza ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi uhereye igihe itangazo ryasohokeye.
Itangazo rivuga ko “Abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa biri ku Mugereka wa III, bategetswe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora uhereye igihe itangazo ryasohokeye.”
Rwanda FDA yasabye abanywa ibi binyobwa biri ku Mugereka wa III kubihagarika.
