U Burundi bwateye utwatsi amagambo ya Ambasaderi Ngoga ku ivangura ry’Abatutsi

Tetha Joselyne MUGABIRWA
2 Min Read

Uwahoze ari Ambassaderi udasanzwe w’u Burundi Frédéric Gateretse Ngoga, Leta y’u Burundi yamwihakanye , itangazako nta mudipolomate utagira igihugu akoreramo.

Intandaro y’ibi ni ubutumwa Ambasaderi Ngoga yashyize ku rubuga X ku wa 27 Gicurasi 2026, avuga ko Abatutsi bo mu Burundi bakorerwa ivangura, kandi ko Leta yabo niba ishaka ko iki kibazo gikemuka, idakwiye kucyirengagiza.

Yagize ati “Ikibabaje mu Burundi, ahari ndibeshya, ariko hari ivangura rikorerwa Abatutsi. Igihugu kiyobora AU. Kwemera uku kuri ni ingenzi niba dushaka gushyira imbere ubutabera, ubwiyunge n’agaciro ka bose.”

Abadipolomate bo mu Burundi barimo Willy Nyamitwe uhagarariye iki gihugu mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Ethiopia no mu bindi bihugu bihana imbibi, bamusubije ko ibyo avuga ari ibinyoma, kandi ko adakwiye gukomeza ’gutuka’ u Burundi.

Mu gihe impaka mu Barundi zari zikomeje ku butumwa bwa Ngoga, Umurundi ukunze kugaragara ashyigikiye ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD yanditse ati “Harageze ko uyu Mututsi ahagurukirwa uko bikwiye kuko ari kurenga umurongo. Ni yo mpamvu navuze ko nta Mututsi tuzongera kwemerera kuyobora u Burundi.”

Ambasaderi Ngoga yatangaje ko ubutumwa bw’uyu Murundi ari ikimenyetso simusiga by’ikibazo yagaragaje, ariko Nyamitwe amusubiza ko uyu atigeze aba umunyamuryango w’ishyaka CNDD-FDD.

Ngoga usigaye akorera mu ishami rya AU rishinzwe politiki, amahoro n’umutekano, yatangaje ko ubwo yatangazaga ubu butumwa, yari yiteguye ko hari Abarundi bamutuka, bityo ko nta cyamutunguye.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi, Ambasaderi Nyamitwe yatangaje ko Ngoga atigeze aba umudipolomate w’u Burundi, ngo kuko nta wagira iyi nshingano adafite igihugu akoreramo.

Ati “Bwana Fred Ngoga ntiyigeze aba umudipolomate, mbivuze nkomeje. Muri politiki y’u Burundi, umuntu afatwa nk’umudipolomate gusa iyo afite aho akorera. Bwana Ngoga ntiyagize iyo sitati.

Ambasaderi Nyamitwe

Ubu butumwa bwatumye abashyigikiye Ngoga bagarura kopi y’iteka ryo ku wa 16 Mata 2014 rya Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi, rigira uyu mudipolomate Ambasaderi udasanzwe w’u Burundi.

Ngoga yahawe iyi nshingano hamwe n’abandi Barundi batanu: Bernard Ntahiraja, Rose Ntawe, Salomée Ndayisaba, Gaspard Kabura na Marie Louise Sibazuri. Icyo gihe Nyamitwe yari umujyanama mu biro bya Perezida mu bijyanye n’itangazamakuru, isakazamakuru n’itumanaho.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *