Ambasaderi Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Amerika, ari na we muyobozi w’ihuriro ry’abadipolomate ba Afurika,
yifatanyije na bagenzi be mu birori by’Umunsi wa Afurika byabereye i Washington D.C.,
bigamije kwizihiza umusanzu w’Afurika no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byayo.
Uyu muhango wagaragaje intambwe Afurika imaze gutera mu mateka yayo, by’umwihariko nyuma y’imyaka 63 ibihugu byinshi bibonye ubwigenge biturutse ku bukoloni.
Wanasize ugaragaje kandi isano y’ibi birori n’imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze zibona ubwigenge.
Mu byagrutsweho muri muhango, hibanzwe ku mubano uri hagati y’ibihugu bya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho wagaragajwe nk’uri mu gihe gikomeye cyane cyo kubyaza umusaruro amahirwe mashya n’iterambere mu buryo bushoboka.
Abitabiriye ibi birori bagaragaje ko ubufatanye hagati ya Afurika na Amerika bukomeje kuba ingenzi mu guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga ndetse n’uburezi, bityo hakaba hakenewe gukomeza kubwubakira ku ndangagaciro zo kubahana no gufatanya.
Umunsi wa Afurika [Africa Day] wizihizwa buri mwaka ku wa 25 Gicurasi, hakazirikanwa ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (Organization of African Unity – OAU) waje kuvamo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Washinzwe ku wa 25 Gicurasi 1963, ukaba wizihizwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse no mu bindi bice by’isi.

Uyu mwaka, kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’ubutumwa bushimangira ko Afurika ifite uruhare runini mu miyoborere y’Isi no mu iterambere ryayo, kandi ko ubufatanye n’ibindi bice by’Isi, by’umwihariko Amerika, bukomeje kuba inkingi y’iterambere rirambye.

