Janet Museveni ashobora kudahabwa umwanya muri Guverinoma nshya ya Uganda

Tetha Joselyne MUGABIRWA
2 Min Read

Janet Museveni yongeye kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Guverinoma nshya ya Uganda. Gusa nubwo abandi bayobozi biteganyijwe ko barahira kuri uyu wa Mbere, amakuru ari kuvugwa agaragaza ko we ashobora kutitabira uwo muhango.

Mu ntangiriro za Kamena 2026, Janet Museveni yari yarateganyijwe gusobanurira Komisiyo ishinzwe kugenzura abinjira muri Guverinoma impamvu akwiriye uwo mwanya. Icyakora, ntiyabonetse ku munsi wa mbere wari wagenwe, bituma gahunda yimurirwa ku munsi wakurikiyeho. N’ubwo yongeye guhabwa andi mahirwe, ntiyongeye kwitaba. Ibyo byatumye abagize Inteko bagaragaza ko kwemezwa kwe bidashoboka adahari imbonankubone cyangwa adakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu gihe umuhango wo kurahiza abagize iyi Guverinoma uteganyijwe kuri uyu wa Mbere, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu biherereye i Entebbe, benshi bakomeje kwibaza ku kiri bukorwe.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda birimo Daily Monitor bigaragaza ko kutitaba Inteko Ishinga Amategeko kwa Janet Museveni gushobora kuba gushingiye ku burwayi, cyane ko ataragaragara mu ruhame kuva muri Werurwe 2026.

Ubu burwayi kandi nibwo bwatumye Janet Museveni atitabira irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku wa 12 Gicurasi 2026, ndetse n’ubukwe bw’umwuzukuru we.

Muri manda nshya ya Perezida Museveni, Guverinoma ye izaba igizwe n’abantu 83. Muri bo 81 bemejwe n’Inteko Ishinga Amatageko, umwe ari we Dr Lawrence Muganga ntiyemezwa kubera ibibazo by’ubwenegihugu. Janet Museveni we ntiyitabye Inteko.

Janet Museveni ashobora kutarahirira kwinjira muri Guverinoma nshya

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *