Amasezerano ya Amerika na Iran yazanye ituze ku bayobozi b’Isi

Tetha Joselyne MUGABIRWA
4 Min Read

Abakuru b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bagaragaje ko bishimiye amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, bavuga ko ashobora kuba intambwe y’ingenzi mu gusubiza ituze n’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Pakistan, yagize uruhare mu buhuza hagati ya Washington na Tehran mu gihe cy’amakimbirane, yatangaje ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026 ko impande zombi zemeranyije guhagarika ibikorwa bya gisirikare burundu.

Amerika na Iran kandi byemeje ko bizashyira umukono ku masezerano ya nyuma mu muhango uteganyijwe kubera mu Busuwisi ku wa 19 Kamena 2026, mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane yari amaze igihe hagati yabyo.

Aya masezerano agena kongera gufungura Umuhora wa Hormuz ufunze kuva muri Gashyantare 2026 ibyatumye ibice byinshi byo mu Isi bihura n’ibibazo by’ihenda n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli kuko iyo nzira inyuzwamo inyinshi ikoreshwa mu Isi.

Hakimara gutangazwa ko iyo nzira izafungurwa, ibiciro bya peteroli byagabanutseho 4%.

Iran na Amerika kandi bageze ku masezerano yo koroshya ibihano byafatiwe Iran no gutangiza ibiganiro byimbitse ku bibazo birebana na gahunda yayo y’ingufu za nikiliyeri.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi we, yagize ati “Aya masezerano ni intambwe ikomeye iganisha ku gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro.”

Abayobozi b’u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani bo bashimangiye ko Iran itagomba kugira intwaro za kirimbuzi.

Mu itangazo bahuriyemo bagize bati “Iran ntigomba na rimwe gutunga intwaro za kirimbuzi. Twiteguye gukorana na Amerika, Iran n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikleyeri (IAEA) kugira ngo ibyo bigerweho.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu butumwa yanditse kuri X yavuze ko amasezerano hagati ya Amerika na Iran ari umusaruro wa dipolomasi yashyizwemo imbaraga n’ibihugu byinshi.

Yagize ati “Nishimiye amasezerano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, umusaruro w’imbaraga za dipolomasi zashyizwemo n’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, yavuze ko ayo masezerano ari inkuru nziza ku mahoro mu karere.

Yakomeje asaba impande zose kwirinda ibikorwa bishobora gusubiza inyuma ibyo byagezweho, agira ati “Ni ngombwa kwirinda amagambo n’ibikorwa bishobora kongera ubushyamirane, ndetse no gukomeza kuba maso ku bashobora kugerageza kubangamira aya masezerano.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, we yavuze ko
Icy’ingenzi ubu ni uko impande zose zashyira mu bikorwa aya masezerano mu buryo bwihuse kandi bwuzuye.

Ati “Ibi ni ingenzi ku mutekano w’akarere no ku bukungu bw’Isi.”

‘Chancelier’ w’u Budage, Friedrich Merz, yashimye impande zombi ku bwumvikane zagezeho.
Yagize ati “Nishimiye amasezerano hagati ya Amerika na Iran kandi ndashimira Perezida Trump n’ubuyobozi bwa Iran kuri iyi ntsinzi ya dipolomasi. Ibi bishobora gutanga umusanzu mu kongera kuzahura ubukungu bw’Isi no guteza imbere umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati.”

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yavuze ko igihugu cye gifite icyizere cy’uko ibijyanye n’umutekano wo mu Nyanja ya Hormuz n’ibibazo bya gahunda za Iran z’intwaro za kirimbuzi bizakemurwa.

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yavuze ko igihugu cye cyari kimaze igihe gisaba impande zose kugabanya ubushyamirane no guhagarika intambara.

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *