Abitwaje intwaro bashimuse umwana ufite Ebola muri DR Congo

Tetha Joselyne MUGABIRWA
2 Min Read

Inzego z’ubuzima muri DR Congo zugarijwe n’impungenge zikomeye nyuma y’ishimutwa ry’umwana w’umukobwa w’imyaka 6 wari urwaye Ebola wari uri kuvurirwa mu kigo nderabuzima.

Abitwaje intwaro bateye ikigo nderabuzima kiri mu nkengero za Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batwara umwana w’umukobwa wari uri kumwe na nyina mu gihe yari ari kwitabwaho kubera indwara ya Ebola. Inzobere mu buzima rusange zivuga ko iki gikorwa gishobora gushyira abaturage mu kaga gakomeye, cyane cyane mu kongera ibyago by’ikwirakwira ry’icyo cyorezo, mu gihe hakiri kutamenyekana niba abo bagabo bari bazi uburwayi bwe.

Abaganga bavuze ko kubura kwa uwo mwana na nyina bishobora kongera ibyago byo gukwirakwiza Ebola mu baturage, kuko kutitabwaho kwa muganga bishobora gutuma umurwayi arushaho kuremba, ndetse n’abashobora guhura na bo bakandura iyo ndwara yandura vuba kandi ikaba itarabonerwa umuti cyangwa urukingo rwemejwe kugeza ubu.

Dr. Lubambo Maboko Gaston, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri iyo Ntara, yasabye byihutirwa abashimuse uwo mwana n’umuryango we, ko bagana ikigo kivura Ebola icyo ari cyo cyose, bakajyana yo abo bashimuse, bakabikora byihuse, kuko kubatindana bishyira ubuzima bwabo bose mu kaga gakomeye.

Yagize ati: “Kugeza ubu ntiturabona abo bantu bombi bashimuswe. Turabasaba aho bari hosa, kwihutira kujya mu kigo kivura Ebola vuba bishoboka.”

Ibyo bibaye mu gihe, igihugu cya RDC kimaze iminsi gihanganye n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, yagaragaye guhera ku itariki 15 Gicurasi 2026 mu Ntara ya Ituri.

Hakurikijwe imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu, igaragaza ko nyuma y’ukwezi kumwe gusa, ni ukuvuga kugeza ku itariki 15 Kamena 2026, abamaze kwandura icyo cyorezo muri rusange ari 837, abamaze gupfa ari 196 (ni 23.4% by’abanduye),abamaze gukira ari 49 mu gihe, mu gihe abarimo gukurikiranwa kubera ko bahuye n’abanduye ari 376. Intara ya Ituri ni yo ikomeje kuba igicumbi cy’icyo cyorezo, kuko ari ifite umubare munini w’abacyanduye, igakurikirwa n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *