Ashton Hall azagaruka i Kigali mu mezi 6

Tetha Joselyne MUGABIRWA
2 Min Read

Ashton Hall wasuye The Ben iwe, asanga Uwicyeza Pamella atari mu rugo kuko yari yaragiye muri Tanzania, ahita amusezeranya ko azongera gusura u Rwanda mu mezi atandatu ari imbere kugira ngo yongere abasure.

Ibi yabivuze ubwo The Ben yahamagaraga umugore we, Uwicyeza Pamella, kuri telefone kugira ngo asuhuze abashyitsi bari mu rugo rwabo.

Mu kiganiro bagiranye, The Ben yabwiye Pamella ko “yahombye” kuko atabonanye na Ashton Hall. Mbere y’uko arangiza kubimubwira, Ashton Hall yahise afata ijambo amusezeranya ko azongera gusura u Rwanda mu mezi atandatu ari imbere.

Yagize ati: “Pamella, umeze neza? Nagize amahirwe yo gusura urugo rwawe, ariko ntugire impungenge. Nzagaruka mu mezi atandatu ari imbere, tuzabonana.”

Ubwo yari mu rugo rwa The Ben, Ashton Hall yavuze ko yanyuzwe cyane n’uruzinduko yagiriye mu Rwanda, agaragaza ko mu bihugu byose amaze gusura ari rwo rwamusigiye ibihe byiza kurusha ibindi.

Yanahishuye ko mbere yo kugera mu Rwanda atari asanzwe aruzi, ahubwo ko yarumenye binyuze kuri Ashton Small uzwi nka Kagarara, akaba ari na we yiyemeje gufasha mu rugendo rwe.

Ashton Hall, Ashton Small uzwi nka Kagarara na Yogendra Kushwah wamamaye nka Indian Ashton Hall, bamaze iminsi bazenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika.

U Rwanda rubaye igihugu cya gatanu bagezemo muri uru rugendo, nyuma ya Ghana, Nigeria, Cameroun na Bénin.

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *