Babiri bafunzwe bazira gusebya DJ Sonia bahawe imbabazi

Tetha Joselyne MUGABIRWA
2 Min Read

DJ Sonia yahaye imbabazi abantu babiri mu barindwi batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kumusebya. Icyemezo cye cyatumye abo bombi boroherezwa mu gihe iperereza n’iburanisha ku bandi bakekwa rikomeje hakurikijwe amategeko.

Nyuma yo gutangaza ko abangamiwe n’agatsiko k’abantu bakomeje kumuharabika no kumusebya ku mbuga nkoranyambaga, Pizzo Cassien, uzwi nka nyiri Max TV, na Kazungu Kaboss, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, batawe muri yombi bakurikiranyweho uruhare muri ibyo bikorwa.

Nubwo aba bombi bafashwe, hari abandi bakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo, benshi muri bo bakaba bari hanze y’u Rwanda, ku buryo bagikurikiranwa.

Nyuma y’iminsi mike Pizzo Cassien na Kazungu Kaboss bamaze bafunzwe, DJ Sonia yafashe icyemezo cyo kubaha imbabazi, bituma barekurwa basubira mu miryango yabo.

Mu kiganiro , DJ Sonia yagize ati “Ninjye wafashe icyemezo cyo kubababarira. Ni uburyo bwo kubereka ko ntahwanye na bo kandi nta kibi mbifuriza. Mu magambo make ni ukubaruta nubwo bo bampemukiye. Nabahaye imbabazi, ariko byumvikane neza ko ari aba babiri babashije kwitaba ubutabera. Abandi bo ibyabo bizakomeza gukurikiranwa.”

DJ Sonia yavuze ko abona aba babiri yahaye imbabazi barigiye isomo rikomeye mu bihe bamazemo iminsi.

Yakomeje avuga ko n’abandi ataraha imbabazi na bo azazibaha nibaramuka bazimusabye babikuye ku mutima.

Ati “Nibaze bazinsabe. Nimbona koko bazisaba babikuye ku mutima, nzazibaha nta kibazo. Ariko ku rundi ruhande, ntabwo nababarira umuntu utigeze ansaba imbabazi.”

Nubwo DJ Sonia atigeze atangaza amazina y’abandi baregwa muri iyi dosiye, amakuru ahari ahamya ko yareze abantu barindwi bagiye bagaragara mu bikorwa byo kumusebya ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bivuze ko nyuma yo kubabarira aba babiri, hasigaye abandi batanu bagikurikiranwe.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *