Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo hoteli enye mu gihugu.
Izi hoteli zafunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na RDB mu rwego rwo kugenzura ireme rya serivisi.
Ubugenzuzi bwagaragaje ko izo hoteli zitujuje ibisabwa mu bukerarugendo n’urwego rw’amahoteli.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, RDB yavuze ko iki cyemezo kigamije guha aya mahoteri umwanya wo gukosora ibibazo byagaragaye birimo kutagira impushya zuzuye zo gukora, ibibazo by’isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano muri rusange ndetse n’ireme rya serivisi zihabwa abakiliya.
Amahoteri yafunzwe by’agateganyo ni: Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu Karere ka Gicumbi; Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu.
RDB yasobanuye ko aya mahoteri agomba guhagarika ibikorwa byose bifitanye isano no kwakira abashyitsi ndetse n’izindi serivisi z’ubukerarugendo mu gihe agifunze. Yasobanuye kandi ko nta hoteri izemererwa kongera gukora mbere y’uko igaragaza ibimenyetso bifatika by’uko yakemuye ibibazo byagaragajwe kandi bikagenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Urwego rushinzwe iterambere rwibukije ibindi bigo byose byakira abantu ko kubahiriza amabwiriza agenga ubukerarugendo, amahoteri, isuku, umutekano n’ubuziranenge bw’ibiribwa ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abashyitsi n’abakozi, ndetse no gukomeza kubaka icyizere cy’u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo gifite serivisi zinoze.
RDB yavuze ko izakomeza gukora ubugenzuzi hirya no hino mu gihugu kugira ngo harebwe niba ibisabwa byose byubahirizwa, inagaragaza ko izakomeza gufatira ibihano biteganywa n’amategeko abazajya babirengaho.

Itangazo rya RDB
