Umunyarwanda Félicien Kabuga, washinjwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyinguwe mu Bubiligi mu buryo butatangajwe cyane. Umuhango wo kumushyingura wabaye mu ibanga rikomeye, amakuru awukurikira agirwa make. Kabuga yitabye Imana akurikiranywe n’ubutabera mpuzamahanga ku byaha bya Jenoside. Urupfu rwe rwabaye mbere y’uko urubanza rwe rusozwa. Ishyingurwa rye ryabaye kure y’amaso ya benshi no mu bwiru bukomeye.
Inkuru y’umunyamakuru utuye mu Bubiligi ukurikirana cyane amakuru y’u Rwanda, ivuga ko Kabuga yashyinguwe ku wa Gatanu, iya 29 Gicurasi mu irimbi ry’I Waterloo mu Bubiligi. Ni urugendo rw’iminota makumyabiri uvuye mu Mujyi wa Brussels.
Uyu munyamakuru agira ati “Byabaye mu ibanga rikomeye cyane, ku buryo no mu muryango we, hari abari badahari. Nyuma yabyo, ngo nta gukaraba, nta kiriyo cyangwa undi muhango usanzwe ukorwa n’abanyarwanda bagize ibyag byo kubura uwabo.
Kuri uyu wa 3 Gicurasi rero, ni bwo ngo abantu banyuranye batumiwe muri misa yo kumusabira, mu Bubiligi.
Agira ati “Abantu baje mu misa, bibwira ko baje gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera, ubundi bakamuherekeza aho umubiri we ugomba kuruhukiura, ariko bamenya amakuru ko yashyinguwe mu cyumweru gishize.”
Gushyingura Kabuga mu ibanga, ngo byaba byaraturutse ku makuru bari barabonye mbere y’ibyabaye kuri Protais Zigiranyirazo, musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal.
Umwaka ushize, uyu muryango wangiwe gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa, ubijyana mu nkiko biba iby’ubusa, maze bafata umwanzuro yo kumutwika.
Agira ati “Banze ko amateka yakwisubiramo, kuko no kuri Kabuga, ni ibintu byashobokaga cyane.”
Kabuga yapfuye mu ntangiriro za Gicurasi muri Gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha I Lahe mu Buholandi.
N’ubwo urukiko rwari rumaze imyaka itatu ruvuze ko adashobora kuburana kubera uburwayi yari afite, rwafashe umwanzuro wo kumurekura ariko habura igihugu na kimwe ku isi cyemera kumwakira, kereka u Rwanda.
Umuryango we warwanyije ko aza mu Rwanda, kugeza apfuye.
