Nyuma y’imyaka icyenda badataramira mu Rwanda, Urban Boyz yongeye gususurutsa Abanyarwanda i Rubavu mu gitaramo gisoza ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, cyabereye kuri Stade Umuganda ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama.
Iserukiramuco rya muzika rya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, rikorwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc, ryasojwe i Rubavu, nyuma yo kunyura mu turere dutandatu kuva ryatangira ku wa 20 Kamena.
Igitaramo cy’i Rubavu cyari icya karindwi kandi ari na cyo cya nyuma muri iyi gahunda y’uyu mwaka, nyuma y’ibyabereye i Huye, Ngoma, Muhanga, Karongi, Nyagatare na Musanze. Abahanzi umunani ni bo basusurukije abitabiriye igitaramo cyo ku wa Gatandatu.
Amalon ni we watangije ibitaramo, akurikirwa na Ross Kana, Marina, Kivumbi King, Bushali, Kenny Sol, Davis D na Chriss Eazy.
Umwihariko w’igitaramo wabaye igihe ku rubyiniro hageraga Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bahoze bagize Urban Boyz. Iri tsinda ryigeze kwegukana irushanwa rya ‘Primus Guma Guma Super Star’ mu 2016. Aba bahanzi basusurukije abafana mu gihe kingana n’iminota 50.
UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE:
22:55: Urban Boyz yarikumbuwe, yeretswe urukundo rudasanzwe i Rubavu
Itsinda rya Urban Boyz ryegukanye ‘Primus Guma Guma Super Star’ mu 2016, ni ryo ryari ryatumiwe muri iki gitaramo cya karindwi ari na cyo gisoza ibya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026.’
Iri tsinda rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo, ryageze ku rubyiniro Saa Yine n’iminota itanu, nyuma y’amasaha arindwi igitaramo gitangiye, ndetse hari nyuma y’abahanzi umunani basusurukije abitabiriye ibitaramo byose uyu mwaka.
Aba bahanzi bageze ku rubyiniro ubona ko Abanya-Rubavu bari kuri Stade Umuganda bafite amashyushyu n’urukumbuzi rwo kubabona, indirimbo ya mbere iba “Barahurura”.
Ubwo iyo ndirimbo ya mbere yari irangiye, Nizzo yagize ati “Mwari mudukumbuye ariko natwe twari tubakumbuye.”
Birumvikana kuko Urban Boyz yaherukaga gukorera igitaramo mu Rwanda mu 2017 ndetse hari hano i Rubavu mu Ukwakira uwo mwaka, mbere y’uko mu mwaka wakurikiyeho iri tsinda risenyuka.
Izindi ndirimbo zakurikiyeho ni “Bibaye”, “Umwanzuro”, “Wampoye iki”, “Marry me” na “Till I die”.
Nyuma y’iminota 25 ku rubyiniro, Urban Boyz yaririmbye “Ibitenge”, ku rubyiniro hatungurana Amag The Black, abari kuri Stade Umuganda barasara, aka ya mvugo y’ubu.
Indirimbo yakurikiyeho ni “Too much”, aho Marina wari waririmbye kare, na we yasubiye ku rubyiniro bagafatanya kuririmba, irangiye baririmba “Yawe” ndetse muri ako kanya buri wese yanyeganyegaga.
“Kelele”, “Kubita”, “Sipiriyani” na “Adam na Eva” ni zo ndirimbo enye zasorejweho n’iri tsinda ryavuze ko ryishimiye kongera guhura nyuma y’imyaka 10, rinashimira abandi bahanzi n’abafana baje kurishyigikira.
