Makolo: Amasezerano ya Washington ntasaba ibiganiro na FDLR, ahubwo asaba kuyisenya

Tetha Joselyne MUGABIRWA
3 Min Read

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko Amasezerano ya Washington asaba RDC gushyira iherezo ku bikorwa bya FDLR, aho kuyishakira uburyo bwo kugirana na yo ibiganiro. Yashimangiye ko icyo ayo masezerano agamije ari ugukuraho uyu mutwe burundu, kuwambura intwaro no kuwambura ubushobozi bwo gukomeza guhungabanya umutekano w’akarere.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze imyitwarire ya Leta ya RDC ayishinja kutagaragaza ubushake buhagije bwo gushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya FDLR. Yabivuze ku wa 30 Nyakanga asubiza Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC.

Muyaya yari yatangaje ko, mu rwego rwo kubahiriza Amasezerano ya Washington, FDLR yashyize umukono ku masezerano yo gushyira hasi intwaro ku bushake, gusubizwa mu buzima busanzwe no kwimurirwa ahantu hatekanye hagenzurwa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Muyaya yavuze ko iyi ntambwe ari intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo cya FDLR. Icyakora, Makolo yavuze ko ibyo bidahuye n’ibiteganywa n’Amasezerano ya Washington.

Yolande Makolo yibukije Leta ya RDC ko ayo masezerano atateganya ibiganiro byo korohereza FDLR, ahubwo asaba ko uwo mutwe usenywa burundu.

Yagize ati: “Amasezerano ya Washington ateganya gusenya FDLR, ntabwo ateganya gahunda yo guhendahenda umutwe w’Abajenosideri Guverinoma ya RDC yakomeje guha intwaro no gukorana na wo. Gutangaza ko FDLR yashyize hasi intwaro ku bushake mu gihe ikiri mu gisirikare cya Congo kandi ikomeje kurwana ku rugamba, nta cyo bizahindura.”

Makolo yongeyeho ko kuvuga ko habayeho “kwambura FDLR intwaro ku bushake” mu gihe bamwe mu bayigize bakiri mu nzego z’ingabo za RDC kandi bagikomeje ibikorwa by’imirwano bidahagije. Yashimangiye ko gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington bisaba ko FDLR isenywa mu buryo bugaragara kandi bushobora kugenzurwa.

Yavuze ko gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington “bivuze kuyambura intwaro mu buryo bufatika, aho kuba ikinamico. U Rwanda ruracyafite ubushake mu gushyira mu bikorwa aya masezerano. Akarere kacu gakwiriye amahoro ya nyayo, ituze, aho kuba ibintu biri mu nyandiko gusa.”

Ku mugoroba wo ku wa 28 Nyakanga 2026, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, ari kumwe na Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi, bagaragaza ko ahasigaye ari ah’u Rwanda ngo rukureho ingamba z’ubwirinzi.

Iri tangazo ryaje nyuma y’ingendo Minisitiri Anzuluni yari amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’u Burayi, aho yakwirakwizaga mu ibanga rikomeye umushinga wateguwe na FDLR washyizweho umukono na Perezida w’uyu mutwe, Victor Byiringiro.

Uyu mushinga witwa uwo “kwisenya kwa FDLR” washyikirijwe Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, tariki ya 30 Gicurasi 2026, ubutegetsi bwe bumaze igihe kinini bwaranze gusenya uyu mutwe burawushyigikira.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *