Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye Ashton Small uzwi nka Kagarara, kubera ibikorwa bye byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwiyumvamo, abikesha ubufatanye yagiranye n’Umunyamerika Ashton Hall.
Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gutanga ibihembo bya Youth Connekt Awards wabaye ku wa 14 Nyakanga, Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye Kagarara amubwira ko yatumiwe kugira ngo bamwereke ko yateye ishema abakoresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko abafite ubumuga.
Uyu muyobozi yasabye inzego za Leta n’abikorera gukomeza kwifashisha Kagarara mu kugeza ubutumwa ku bantu bafite ubumuga, kuko ashobora kuba intumwa nziza ibahagararira.
Ishimwe Kagarara yahawe rije nyuma y’urugendo amaze iminsi akorera mu bihugu bya Afurika birimo Ghana, Nigeria na Cameroon, aho yari kumwe na Ashton Hall, Umunyamerika uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Urwo rugendo rwasorejwe mu Rwanda, aho Kagarara na Ashton Hall basuye ibikorwa n’ahantu hatandukanye birimo BK Arena, Stade Amahoro, Zaria Court ndetse na Bigogwe hazwiho ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka.
Kagarara amaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa atanga bwo kugaragaza ko umuntu ufite ubumuga ashobora kugera ku ntego ze kandi akagira uruhare mu iterambere ry’umuryango.
