Inyubako ya Inkundamahoro yongeye gufungurirwa ibikorwa nyuma yo kumara iminsi itatu idakora, bitewe n’ikibazo cy’isuku nke. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko yafunguwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umujyi n’abayobozi b’iyi nyubako bumvikanye ku ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukumira umwanda no kubungabunga isuku.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwahawe igihe cy’amezi abiri cyo kuba bwamaze gukemura ibibazo by’isuku n’isukura byagaragaye muri iyi nyubako. Icyakora, hari ingamba z’ibanze zasabwe guhita zishyirwa mu bikorwa buri munsi kugira ngo isuku idahungabana.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye IGIHE ko gufunga Inkundamahoro byatewe n’ibibazo by’umwanda byari byagaragaye muri iyi nyubako, birimo ikimpoteri kititabwaho uko bikwiye, amazi yanduye atavomwa neza, amakaro yangiritse, amatiyo yaturitse ndetse n’ibikoresho bigenewe kuzimya inkongi bitari ku rwego rukwiye.
Yasobanuye ko nyuma y’ibiganiro byahuje Umujyi wa Kigali n’ubuyobozi bw’Inkundamahoro, hafashwe ingamba zo gukemura ibyo bibazo. Muri zo harimo gusimbuza amatiyo yangiritse, kuvugurura ikimpoteri, gushyiramo amakaro mashya no gusiga irangi ahakenewe.
Ntirenganya yavuze ko hari ibikorwa byatangiye gukorwa. Amatiyo yangiritse ari gusimbuzwa, mu gihe imyanda yari mu kimpoteri yamaze gukurwamo. Icyakora, yavuze ko hakiri akazi ko gutunganya neza aho imyanda ikusanyirizwa no gushyiraho uburyo burambye bwo kuhakoresha.
Ku bijyanye n’amazi yanduye, Umujyi wa Kigali n’ubuyobozi bw’inyubako bumvikanye ko hagomba gushyirwaho uburyo bwiza bwo kuyatunganya. Mu gihe ubwo buryo butarashyirwa ku murongo, abashinzwe inyubako basabwe kuyavoma buri munsi, bakifashisha uburyo bwabugenewe ndetse n’imiti ikwiye, hanyuma akajyanwa i Nduba.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali kandi yavuze ko isuku izajya ikurikiranwa kenshi, kuko iyi nyubako ikoreramo abantu benshi. Yasobanuye ko kutagira isuku ihagije, cyane cyane kutavoma amazi yanduye ku gihe, bishobora guteza ibindi bibazo.
Umujyi wa Kigali uzajya ukora ubugenzuzi kugira ngo urebe niba ibyo bumvikanyeho biri gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Ibikorwa birimo kuvugurura ikimpoteri, gusana amakaro no gusiga irangi byahawe igihe kitarenze amezi abiri kugira ngo bibe byarangiye.
Ntirenganya yavuze ko icyemezo cyo gufunga inyubako y’Inkundamaro cyaturutse ku mwanda ushobora guteza ibibazo cyane cyane icy’indwara zikomoka ku mwanda kandi ko bazakora ibishoboka byose ngo ibyo byirindwe.
