Papa Sava yatangiye gucuruza amakayi yitiriwe izina rye

Tetha Joselyne MUGABIRWA
1 Min Read

Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yatangiye umushinga mushya w’ubucuruzi, ashyira ku isoko amakayi yanditseho izina “Sava”.

Umushinga w’amakayi ya “Sava” watangijwe na Niyitegeka Gratien ku wa 31 Mutarama 2026, ubwo hizihizwaga imyaka 30 amaze mu mwuga wa sinema. Muri uwo munsi kandi, Papa Sava yerekanye filime ye nshya yise “What a Day”.

Uyu munyabugeni yavuze ko atashatse ko aya makayi aba ubucuruzi gusa, ahubwo ko ashaka ko anagira uruhare mu guteza imbere uburezi mu Rwanda. Yatangaje ko izina “Sava” rizajya rifatanya n’irya Papa Sava mu kumenyekana.

Mu ntangiriro z’uyu mushinga, yari yavuze ko gahunda ari uko aya makayi atangira kugurishwa muri Nzeri 2026, igihe abanyeshuri baba basubiye ku ishuri.

Mu kiganiro na IGIHE, Niyitegeka yatangaje ko kugeza ubu ibikorwa byo kuyageza ku bacuruzi bikomeje, ndetse ko mu minsi mike azaba yatangiye kuboneka mu maduka menshi yo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yasobanuye ko atarashobora gutanga urutonde rw’ahantu aya makayi yamaze kugera, kuko abakora isaranganya ryayo bakiri mu rugendo rwo kuyageza ku masoko.

Papa Sava yavuze ko icyifuzo cye ari uko aya makayi yakwirakwira mu gihugu hose, kugira ngo umubyeyi wese ushaka kuyagurira umwana we abashe kuyabona hafi ye.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *