Rayon Sports yongeye guhanwa na FIFA

Tetha Joselyne MUGABIRWA
1 Min Read

Rayon Sports yongeye guhura n’ibihano by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), aho yabujijwe kongera kwandikisha abakinnyi bashya kugeza mu mpeshyi ya 2027.

Iki cyemezo cyamenyekanye ku wa 13 Nyakanga 2026, nyuma y’igihe ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwatangaje ko ikibazo cy’ibihano cyakemutse, ubwo yari imaze kwishyura Souleymane Daffé wayireze.

Bivugwa ko ikirego cya Drissa Kouyaté, umunyezamu wa Rayon Sports, ari kimwe mu byatumye FIFA ifata iki cyemezo, nubwo iyi kipe yari yatangaje ko nta kibazo ifitanye na we kandi ko agifite amasezerano nk’umukinnyi wayo.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, aherutse kuvuga ko iyi kipe ifite imyenda yagombaga kwishyura abahoze ari abakozi bayo, aho Daffé yahawe miliyoni 23 Frw. Icyakora, ntiyigeze agaragaza uko ikibazo cy’umwenda wa miliyoni 20 Frw Rayon Sports yari ibereyemo Afahmia Lotfi cyakemutse.

Ibi byose bikomeje kuba mu gihe ikipe ikomeje kwitegura CECAFA izabera i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026 ndetse na Rayon Day ku wa 18 Nyakanga 2026.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *