Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa RDC rwongeye gusubika urubanza ruregwamo bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC, nyuma y’iburanisha rya kabiri ritamaze igihe kinini ritangiye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026.
Mu baregwa muri uru rubanza harimo bamwe mu bahoze bayobora inzego zikomeye za FARDC, barimo Jenerali John Numbi wabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo, na Jenerali Christian Tshiwewe wahoze ayobora Ingabo za RDC ndetse akanaba umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bya gisirikare. Uru rubanza ruregwamo kandi abandi basirikare bakuru icyenda hamwe na Pascal Nyembo.
Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Liyetona Jenerali Joseph Mutombo Katalay Tiende, yavuze ko iburanisha ryimuriwe ikindi gihe kubera impamvu zirebana n’inyungu za Leta, nyuma y’aho bamwe mu bagombaga kurigize batabashije kwitabira.
Abunganira abaregwa na bo bemeje ayo makuru. Me Papy Nyango, umwe mu banyamategeko babunganira, yasobanuye ko kudahari kwa bamwe mu bagize inteko iburanisha ari byo byatumye urubanza rudakomeza kuburanishwa nk’uko byari biteganyijwe.
Yavuze ko izo mpamvu zatumye urukiko rufata umwanzuro wo kwimurira iburanisha ikindi gihe, kuko inteko yari ituzuye uko amategeko abiteganya.
Impamvu zashingiweho mu gusubika urubanza
Urukiko rwavuze ko kwimurira urubanza ikindi gihe bizafasha n’impande zose zirebwa na dosiye kubona umwanya uhagije wo gutegura no gutanga inyandiko z’imyiregurire ku byaha abaregwa bakurikiranyweho.
Ku ruhande rw’abunganira Jenerali Christian Tshiwewe, Me Parfait Kanyenga yatangaje ko bo barangije gutanga ibyangombwa byose bisabwa muri dosiye, bityo icyo basigaje ari ukubitangira ibisobanuro birambuye mu iburanisha ritaha.
Yagize ati: “Twamaze gutanga mémoires zacu zose. Tuzagaragaza ibitekerezo n’imyiregurire yacu, ari na bwo tuzatangira kujya mu mizi y’urubanza. Dutegereje iburanisha ryo ku itariki ya 09/07/2026.”
Mu iburanisha rya mbere, urukiko rwari rwatangiye inzira yo kumenya abaregwa no kubasobanurira ibyaha baregwa.
Abo basirikare bakuru baregwa ibyaha bikomeye birimo:
Ubugambanyi
Ubuhemu bukomeye (trahison)
Gushyigikira cyangwa kwamamaza ibikorwa by’iterabwoba
Gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma
Kurenga ku mabwiriza ya gisirikare
Guta umwanya ku bushake no guhunga igihugu
Gutunga intwaro n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Gushishikariza abasirikare kwitandukanya n’inshingano zabo za gisirikare
Abaregwa n’abataje mu iburanisha
Abo ni:
Jenerali Christian Tshiwewe Songesa
Jenerali John Numbi Banza Ntambo (uvugwa ko yahunze igihugu)
Jenerali-major Maurice Nyembo Kufi
Jenerali Brigade Chinyabuguma Kamukinde
Jenerali Brigade Ngoy wa Kabila John
Jenerali Brigade Sangwa Muhemedi John
Colonel Mukombozi Zahinda Guy
Colonel Sangwa Lumbu Pathy
Colonel Tshinabo Kenge Christophe (uvugwa ko yahunze igihugu)
Pascal Nyembo Muyumba (uvugwa ko yahunze igihugu), wahoze ayobora CEEC
Mu iburanisha ritangira, bamwe muri bo ntibagaragaye imbere y’urukiko, barimo John Numbi, Pascal Nyembo ndetse na Colonel Tshinabo Kenge Christophe, bakekwa kuba batagaragara aho baherereye. Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye ko bakurikiranwa badahari.
Uru rubanza rukomeje gukurura impaka mu nzego za gisirikare n’iz’ubutabera muri RDC, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwacyo no gukomeza kugerageza kunoza imikorere y’inzego z’umutekano.
Abasesenguzi bemeza ko uru rubanza rushobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere y’igisirikare cya FARDC n’imyitwarire y’abasirikare bakuru mu bihe biri imbere, cyane cyane ku bijyanye no kubahiriza amategeko n’inshingano za gisirikare.
