Shaddyboo yagejejwe muri Isange Rehabilitation Centre i Huye, ikigo gifasha abafite ibibazo by’ububaswe bw’ibiyobyabwenge binyuze mu buvuzi n’ubujyanama bugamije kubafasha kubireka.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko Shaddyboo yajyanywe muri iki kigo ku bushake bwe. Yatangaje ko atari afunze nk’uko byavugwaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ayo makuru ari ibihuha.
Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Shaddyboo adafunze, avuga ko amakuru yavugaga ko yafunzwe ari ibihuha. Yemeje ko yajyanywe muri ‘Rehab’ ku bushake bwe kugira ngo ahabwe ubufasha bwo kureka ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko ibizamini byakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishyingira ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI) byagaragaje ko Shadia Mbabazi yakoresheje ibiyobyabwenge.
Yavuze ko koherezwa muri ‘Rehab’ bigamije kumufasha kubireka, ariko ko iperereza ku dosiye ijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge rikomeje. Yongeyeho ko naramuka asubiye kubikoresha, ashobora gukurikiranwa n’amategeko.
Shaddyboo wajyanwe gukamurwamo ibiyobyabwenge yari amaze igihe avugwa mu nkuru y’umusore witwa Yugi Umukaraza yareze amushinja kumusambanya ku gahato.
Uyu Yugi ubu yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse dosiye ye yoherejwe mu bushinjacyaha.

umwungeri2014@gmail.com
Wow,Maris keep on informing us.
Abana bari kuri social media rwose banyibutsa ikinyarwanda ngo ” igise cyo kubyara nabi kibabaza umwana amaze gukura.”
Hari igihe umuntu yumva yareka X, youtube,FB,tiktok, instagram…
Ariko kubera habaho n’ibindi akabona ishyano
Generalisation ni mbi ariko si ikibazo gito iki tuvuga!
Gusa dushime Imana ko byibuze abana bagiye kubona ko ubwo buzima burangira nabi kuko uyu yaramamaye pe! Umwe wa Heinken na we ubu yabaye pastor, umwe wo mu ruganda rucuruza amashusho na we yatangiye kurega ko yafashwe ku ngufu….
Bizafasha abana kubona ko ibyo bigira byose igihe cy’imyaka mikuru kizagera… ikimero kizaho iminkanyari.