Donald Trump yongeye kugaragaza ko ashyigikiye ko u Burusiya rwongera kuba umwe mu bagize G8, ashimangira ko kubuvanamo byari icyemezo kitatanze umusaruro mwiza ku mibanire mpuzamahanga.
Trump yabwiye Axios ko kuba u Burusiya bwarakuwe muri G8 byagize ingaruka ku mubano wabwo n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, avuga ko iyo buguma muri iri huriro bishoboka ko intambara yatangiye hagati yabwo na Ukraine mu 2022 itari kuba yarafashe intera nk’iyo yafashe.
Yasobanuye ko iri huriro ry’ibihugu bikize ryahoze ryitwa G8 mbere y’uko risubira kuri G7 nyuma yo kwigizayo u Burusiya. Trump yanavuze ko icyo cyemezo cyatewe ahanini n’uko Barack Obama atashakaga ko Vladimir Putin akomeza kuba umwe mu bitabira inama z’iri huriro.
Trump yavuze ko kuba abayobozi b’ibihugu bikomeye barakomeje kugirana ibiganiro mu rwego rwa G8 byari gutuma habaho ubwumvikane burushijeho, bityo bikagabanya amakimbirane yaje kuvamo intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka ine.
U Burusiya bwahagaritswe muri iri huriro mu 2014 nyuma y’uko intara ya Crimea itoye kwifatanya na bwo ikoresheje kamarampaka, icyemezo cyateje impaka zikomeye hagati ya Moscow n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Nyuma y’icyo gihe, G8 yahindutse G7 isigaranamo Amerika, u Bwongereza, Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani n’u Buyapani.
Nubwo Trump ashyigikiye ko u Burusiya rwongera kwinjira muri iri huriro, ibihugu byinshi by’i Burayi bikomeje kubyamagana, bivuga ko bidashoboka keretse habaye impinduka zifatika mu myitwarire y’u Burusiya ku kibazo cya Ukraine.
Ku ruhande rw’u Burusiya, abayobozi babwo bagaragaza ko gusubira muri iri huriro bitihutirwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yavuze ko yishimiye ko igihugu cye cyavuye muri G8, naho Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, avuga ko G7 yatakaje igice kinini cy’agaciro yari ifite ku rwego rw’ubukungu bw’Isi.
Moscow ivuga ko ikomeje kwagura imikoranire yayo binyuze mu zindi nzira, zirimo G20, BRICS n’Umuryango wa Shanghai Cooperation Organization.
