Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye ya Yugi uregwa gusambanya Shaddyboo

Tetha Joselyne MUGABIRWA
1 Min Read

Dosiye ya Yugi Umukaraza uregwa gusambanya ku gahato Shaddyboo yashyikirijwe Ubushinjacyaha, hakaba hanarebwa n’ibyaha bishya bijyanye n’ibiyobyabwenge akekwaho.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko dosiye ya Yugi Umukaraza yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 29 Kamena 2026. Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusambanya umuntu ku gahato no gukoresha ibiyobyabwenge. Yugi Umukaraza, amazina ye nyakuri Iradukunda Aimable, yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026.

Yugi Umukaraza akurikiranyweho gusambanya Shaddyboo ku gahato, aho bivugwa ko yamufashe igihe yari yasinze cyane.

Shaddyboo avuga ko ibyo byabereye iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, nyuma yo gusangira inzoga n’uyu musore bari basanzwe baziranye.

Avuga ko yaje gutakaza ubwenge kubera ubusinzi, akaza gukanguka asanga bamuryamanye atabyemeye kandi yambaye ubusa.

Shaddyboo avuga ko Yugi Umukaraza yaje iwe bagasangira, ariko nyuma yo kunywa inzoga yaje kwisanga yabyutse yambaye ubusa aryamye iruhande rwe, akeka ko yaramusambanyije atabyemeye. Yagaragaje ko byamubabaje cyane, avuga ko yari no mu gihe cy’imihango.

Avuga ko yabyibwiraga Yugi agira ubwoba agahita asohoka, ariko amubwira ko atahunga kuko bari mu Rwanda rufite ubutabera, anashimangira ko ibyo byamubayeho atari ibintu bari bemeranyijweho.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *