Ubwongereza ntibuzishyura u Rwanda Miliyoni 100 z’Amapawundi

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Ubwongereza bwatsinze ku kirego cy’abimukira,  u Rwanda rwasabaga ko bakwishyurwa miliyoni z’amapawundi 100, u Rwanda rwareze ruvuga ku masezerano yasheshwe na leta ya Keir Starmer akimara kugera ku butegetsi i Londres , nk’uko byategetswe n’urukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza.

Leta y’u Rwanda yareze isaba kwishyurwa n’Ubwongereza miliyoni 100 z’amapawundi, ivuga ko London yahonyoye ingingo z’ayo masezerano.

Ayo masezerano yari yasinywe mbere na leta ya ‘conservative’, yarimo kohereza i Kigali abimukira bageze mu Bwongereza bitemewe n’amategeko, leta ya London ikishyura ikiguzi cyo kubabeshaho.

Urukiko rw’i La Haye mu Buholandi ruzwi nka Permanent Court of Arbitration rwumvise impande zombi mu kwezi kwa gatatu rufata igihe cyo kwiga ku mwanzuro.

Yolande Makolo, umuvugizi wa leta y’u Rwanda ku rubuga X yatangaje ko nubwo u Rwanda rwemera icyemezo cy’uru rukiko kandi “rufata ikibazo nk’ikirangiye”, rubona ko ibyatangajwe n’umwe mu bagize inteko ya ruriya rukiko bituma iki kibazo “gifunguye ku myanzuro y’amategeko itandukanye”.

Mu mwanzuro wa ruriya rukiko, umwe mu bagize inteko yarwo Professor Mohamed Abdel Wahab yavuze ko hashingiwe ku nyandiko y’amasezerano yo mu 2024 hari amafaranga miliyoni 50£ “akigomba kwishyurwa u Rwanda”.

Mu itangazo, urukiko rwavuze ko “ku bwiganze” abacamanza bemeje ko Ubwongereza butagomba kwishyura amafaranga u Rwanda rusaba, kandi ko butarenze ku masezerano bwari bufitanye n’u Rwanda.

Mu kumvwa, abunganira Ubwongereza bavuze ko leta nshya idakwiye kwishyura u Rwanda kuko byari byatangajwe mbere ko uwo mugambi uzahagarikwa niharamuka hagiyeho leta nshya.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *