Ukraine yongeye kwibasirwa n’igitero gikomeye cya drones z’Abarusiya

Tetha Joselyne MUGABIRWA
2 Min Read
U Burusiya bwagabye ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, no mu tundi duce twinshi tw’icyo gihugu mu gitondo cyo ku wa 2 Kamena 2026. Ibyo bitero byahitanye abantu barenga 13, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero. Inzego z’ubutabazi zikomeje ibikorwa byo gushakisha ababa bagwiriwe n’inyubako zasenyutse. Ni kimwe mu bitero bikomeye byongeye gukaza umurego w’intambara imaze imyaka irenga ine ihanganishije ibihugu byombi.

Tariki ya 23 Gicurasi 2026, u Burusiya bwari bwahigiye kwihorera nyuma y’aho Ukraine igabye ibitero ku butaka bugenzura, birimo icyatwaye ubuzima bw’abanyeshuri 18, abandi 42 bagakomereka.

U Burusiya bwohereje muri Kyiv, Dnipro no mu bindi bice bya Ukraine indege 656 zitagira abapilote ndetse na misile zigera kuri 73. Uretse abapfuye n’abaheze mu nzu zasenyutse, abantu 100 bakomeretse bikomeye.

Ibi bitero kandi byagabwe ku bigo bya gisirikare bya Ukraine, ibikorwaremezo bitanga ingufu, iby’ubwikorezi, bisenya inyubako nyinshi zirimo iz’ubucuruzi mu turere dutandukanye.

Leta ya Ukraine yavuze ko ibitero by’u Burusiya bigamije kuyishyiraho igitutu kugira ngo yemere ibyo busaba.

Yaboneyeho gusaba ibihugu by’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iby’i Burayi gushyira igitutu kuri Moscow.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagize ati “Ubufasha bwa Amerika bwo kutwoherereza misile za Patriots ni ingenzi cyane. Duhanze amaso ubufasha bw’inshuti zacu n’igisubizo gifatika ku bitero by’uyu munsi.”

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye muri Gashyantare 2022. Impande zombi zumvikana ku gahenge ariko ntikarambe.

Ibice byo muri Ukraine birimo Kyiv byabyukiye mu muriro w’ibitero by’u Burusiya

Inyubako n’ibinyabiziga byangijwe n’ibi bitero
Abarenga 100 bakomerekeye muri ibi bitero
Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *