Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, ari muri Uganda.
Yahageze mu gihe hari impungenge z’uko Ebola ishobora kuba yaragaragaye muri icyo gihugu.
Ari kugenzura no kuganira n’inzego z’ubuzima ku ngamba zo kuyikumira no kuyirwanya.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026, yatangaje ko Uganda iri gukora cyane mu guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Yagaragaje ko inzego z’ubuzima zashyizeho ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ryacyo.
Yavuze ko igenzura rikorerwa ku mipaka rifasha kumenya abashobora kuba bafite ibimenyetso by’iyo ndwara.
Yanashimye uburyo abantu bambuka umupaka uhuza DRC na Uganda bakomeje gusuzumwa neza.
Yemeje ko izo ngamba zifasha mu kurinda abaturage no kugabanya ibyago by’ikwirakwira rya Ebola.
Ati “Gupima abantu ku mipaka byafashije gutahura abanduye baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC, kandi uburyo bw’igihugu bwo gukurikirana, gupima, n’ubuvuzi buri gukora neza cyane.”
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko mu bantu 19 bamaze kwemezwa ko bafite iyi ndwara, 14 muri bo ni abinjiye baturutse muri RDC naho batanu ni abanyagihugu ba Uganda.
Ati “ Ikibabaje , abantu babiri baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi intekerezo zacy ziri kumwe n’imiryango yabo.”
Yakomeje ati “OMS iri gufasha Uganda hamwe na Afurika muri rusange n’abandi bafatanyabikorwa bo mu karere mu gutuma iki gihugu kibona igisubizo. Hamwe n’ubufatanye, ndizera ko iyi ndwara tuzayirwanya.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus agiye muri Uganda avuye no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kugeza ubu abakekwaho iyi ndwara barenze 1000.
