Iradukunda Olivier, wamamaye nka Yugi Umukaraza, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akomeza gukurikiranwaho icyaha gifitanye isano n’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi biyasimbura, mu gihe dosiye ye igikomeje gusuzumwa.
Mu mwanzuro w’urubanza rwabereye mu muhezo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagaragaje ko rutabonye impamvu zikomeye zatuma Yugi Umukaraza akekwaho icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato.
Nubwo icyo cyaha kitabonetseho impamvu zihagije zo gukomeza kumukurikiranaho, urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera ikindi cyaha akekwaho kijyanye n’ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Iradukunda Olivier uzwi nka Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya Shaddyboo ku gahato, aho yavugaga ko byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026 ubwo yari mu bihe by’intege nke.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Ubugenzacyaha bwamwongereyeho ikindi cyaha kijyanye n’ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Ku rundi ruhande, nyuma y’uko ibizamini bigaragaje ko Shaddyboo na we yari afite ibiyobyabwenge mu mubiri, yajyanywe ku bushake muri Isange Rehabilitation Centre kugira ngo ahabwe ubufasha bwo kubireka, afashwe mu by’imitekerereze ndetse hanakorwe isuzuma rigamije kumenya impamvu zatumye atangira kubikoresha.
