Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, rwasuwe na Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva n’abakozi bakorera muri za Minisiteri n’ibigo bikorera munyubako y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ni muri gahunda yo kwibuka kunshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyahujwe no kwibuka abakoreraga MINIJUST, MINITRAPE, na MINITRANSCO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo mu miryango y’abari abakozi b’izo minisiteri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi na bo bitabiriye igikorwa cyo kubibuka, kubazirikana no kubaha icyubahiro.
Minisitiri w’Intebe yari kumwe na minisitiri w’ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja, minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore ,umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo Amb Uwihanganye n’abandi, Minisititi w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana .
Umwihariko wa Jenoside i Ntarama ni uko abahiciwe bari bizeye ko batari bwicwe kubera ko hari mu nzu y’Imana.
Abicanyi bazanye n’abana babo kugira ngo barebe uko Abatutsi bicwa, ndetse i Ntarama ni na ho abana bishwe bakubiswe ku nkuta nk’uburyo bwo kubashinyagurira.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, hatanzwe ubuhamya bugaruka ku bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri aka gace ka Ntarama.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, rusanzwe ruruhukiyemo abarenga 5000, barimo abasaga 3000 biciwe kuri Kiliziya ya Ntarama, mu Murenge wa Ntarama.

Umuyobozi wa IBUKA ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu
