Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yatumije Ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, kugira ngo agaruke i Bujumbura vuba. Ibi byakurikiye uruzinduko yagiriye ku Bunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), aho yakiriwe na Louise Mushikiwabo. Icyo gikorwa cyabaye nyuma y’amasaha make gusa uwo mudipolomate agiranye ibiganiro n’uyu muyobozi wa OIF.
Ku wa 2 Kamena 2026, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriye ba Ambasaderi bashya b’ibihugu bitandukanye bagiye guhagararira ibihugu byabo muri uyu muryango. Ibi byabaye mu muhango wo gushyikiriza impapuro zibemerera gukora imirimo yabo, aho harimo abahagarariye Slovénie, Montenegro, Roumanie, Gabon n’u Bugereki.
Muri uwo murongo w’ibikorwa, Ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, na we yagejeje impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri OIF. Icyo gikorwa cyamuhuje n’abandi bayobozi bashya binjira muri uyu muryango.
Nyuma y’iyo gahunda, Mushikiwabo na Njebarikanuye bagiranye ibiganiro byibanze ku mikoranire hagati y’u Burundi na OIF, hibandwa cyane ku guteza imbere gahunda z’uburezi, cyane cyane gusoma no kwandika, ndetse no kongerera imbaraga ibikorwa bijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo.
Tariki ya 3 Kamena, Minisitiri Bizimana yandikiye Ambasaderi Ntahiraja, amusaba gusubira bwangu mu murwa mukuru wa politiki kugira ngo agezweho ubutumwa bumureba.
Minisitiri Bizimana yagize ati “Ntewe ishema no kukumenyesha ko usabwa kugaruka mu murwa mukuru vuba cyane bishoboka kugira ngo ugezweho ubutumwa bwihuse bukureba.”
Ambasaderi Njebarikanuye yatangiye iyi mirimo tariki ya 16 Werurwe 2026. Kuva ubwo yari anahagarariye u Burundi mu bindi bihugu by’i Burayi birimo Portugal, Espagne, Monaco, Andorra, Roumanie, Malta na Albanie.
Kugeza ubu, impamvu idashidikanywaho Ambasaderi Njebarikanuye yahamagajwe igitaraganya mu Burundi ntiramenyekana gusa hari abagaragaza ko ashobora kudasubira mu nshingano.
Ambasaderi Njebarikanuye yashyikirije Louise Mushikiwabo impapuro zimwemerera guhagararira u Burundi muri OIF
