Inkongi y’umuriro yishe abana 16 ku ishuri

Tetha Joselyne MUGABIRWA
1 Min Read

Kenya: inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’amashuri ahitwa Gilgil, mu birometero 120 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Kenya, Nailobi, hapfiramo  abana 16 mubigaga bacumbikirwa muri icyo kigo.

Uyu muriro wibasiye ishuri ry’abakobwa Utumishi Girls School watangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ubwo abanyeshuri bari basinziriye nk’uko byatangajwe na Croix-Rouge na Polisi yo muri Kenya.

Polisi yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara abagizweho ingaruka n’inkongi bigikomeje gukorwa n’ubuyobozi kugeza, ndetse ko hatamenyekane icyateye iyi nkongi.

abatabazi bo muri Croix- Rouge ya Kenya bitabajwe muriyi mpanuka y’inkongi y’umuriro.

Masoudi Mwinyi umuyobozi muri Polisi aganira n’imbaga y’abantu hanze y’ishuri n’ababyeyi yagize ati:”Ni ibintu bibabaje kandi biteye agahinda.”

Ibigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri muri Kenya byakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.

haratungwa agatoki k’ubwirinzi budahagije kuba intandaro yuko izi nkongi zica abantu benshi.

Mwinyi yavuze ko iperereza rigikomeje. Hanze y’ishuri hari huzuye umubare utari mukeya w’abantu, gusa ababyeyi ni bo bemerewe kwinjiramo imbere.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *