Kabuga Felecien arashyingurwa mu Burayi

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashobora gushyingurwa mu Bubiligi tariki ya 2 Kamena 2026 nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abyemeza. Kabuga yapfiriye mu bitaro bya gereza y’Umuryango w’Abibumbye i La Haye mu Buholandi tariki ya 16 Gicurasi 2026.

Kabuga yapfuye tariki ya 16 Gicurasi 2026. Hari hashize hafi imyaka itatu Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ruhagaritse urubanza rwe, rusobanura ko atagifite ubushobozi bwo kuburana.

Amakuru yizewe MarisPost ifite avuga ko Kabuga ashobora gushyingurwa mu gace ka Waterloo kari mu majyepfo y’Umujyi wa Bruxelles ku wa 2 Kamena, ubu abo mu muryango we n’inshuti zabo bakaba bageze kure imyiteguro yo kumushyingura.

Muri Waterloo, aho Kabuga azashyingurwa, ni ho hari hatuye uwahoze ari umugore we, Mukazitoni Josephine, wapfuye muri Gashyantare 2017. Uyu mugore yapfiriye muri aka gace nyuma y’igihe ari muri ‘coma’.

Ahandi hantu hari mu havugwa ko Kabuga ashobora gushyingurwa ni muri Mons, umurwa mukuru w’Intara ya Hainaut iri mu burengerazuba bw’u Bubiligi, mu gice cya Wallonie. Aho ni ho umuhungu we, Donatien Nshimyumuremyi Kabuga, atuye.

Mu bateganya kwitabira igikorwa cyo gushyingura Kabuga higanjemo abarwanya Leta y’u Rwanda, barimo abari bakomeye n’ibyegera by’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal.

Kuva muri Nzeri 2023, ubwo IRMCT yahagarikaga urubanza rwa Kabuga, kubona ikindi gihugu kimwakira byabaye ihurizo, icyakoze u Rwanda rwo rwari rwaremeye kumwakira nk’umwenegihugu ariko arabyanga.

Kabuga yifuzaga gutura muri kimwe mu bihugu bibiri by’i Burayi birimo u Bufaransa ariko byaramwanze. U Buholandi na bwo bwagaragaje ko budashaka ko afungurwa ngo abugumemo.

Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwagaragazaga ko Kabuga nta mahirwe afite yo kwakirwa n’ibihugu yifuza kubamo kubera ko ibyaha bya Jenoside yakurikiranyweho bimukura ku rutonde w’abagomba kurindwa hashingiwe ku mahame yo kurengera impunzi n’amategeko y’i Burayi.

Ubu Bushinjacyaha kandi bwagaragaje ko kuba Kabuga yari amaze imyaka myinshi yihishe ubutabera, aba mu bihugu birimo “kimwe mu byo yifuza gufungurirwamo”, aho umuryango we wamufashije kukigumamo binyuze mu guhindura imyirondoro, na byo bimwambura amahirwe yo kwakirwa i Burayi.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *