Komiseri wa EU yavuze ko bari “ku kirunga” nyuma yo gusura Congo.

Tetha Joselyne MUGABIRWA
1 Min Read
BRUSSELS, BELGIUM - MAY 19: Hadja Lahbib, European Commissioner for Humanitarian Aid and Crisis Management, speaks during a panel titled “Moving forward on fragility and resilience” during the first day of the European Humanitarian Forum 2025 at the Square Brussels Meeting Centre on May 19, 2025 in Brussels, Belgium. Diplomats and leaders from the humanitarian sector are gathering for the fourth edition of the European Humanitarian Forum, aimed at addressing the world's increasing number of crises in which 305 million people require urgent aid, according to the European Commission. (Photo by Omar Havana/Getty Images)

Komiseri w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ubutabazi n’imicungire y’ibiza, Hadja Lahbib, yavuze ko isi iri mu byago bikomeye kubera Ebola ikomeje gukwirakwira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko ibintu bisa no kuba “wicaye hejuru y’ikirunga gishobora kuruka igihe icyo ari cyo cyose.

Yabitangaje akubutse mu ruzinduko i Bunia, mu Ntara ya Ituri, ari ho habonetse umubare munini w’abanduye Ebola.

Mu kiganiro yagiranye na RFI, Lahbib yavuze ko icyorezo kiri gukwirakwira mu gace karimo amakimbirane, kwimuka kw’abaturage n’ibibazo by’ubutabazi, ibintu bituma kugikumira birushaho kugorana.

Yagize ati “Turicaye ku kirunga. Iyo virusi ntizi imipaka kandi ishobora gukwirakwira vuba mu gihe ingamba zitafashwe hakiri kare.”

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko wamaze gutanga inkunga irenga miliyoni 80 z’amayero yo gufasha ibikorwa by’ubutabazi n’ubuvuzi muri RDC, ndetse ukaba uherutse kongeraho andi miliyoni 5 y’amayero yo gushyigikira ibikorwa byo gukurikirana ubwandu, ubushakashatsi n’ibikorwaremezo by’ubuzima.

Mu ruzinduko rwe i Bunia, Lahbib yasuye ibigo byita ku barwayi ba Ebola ndetse anagirana ibiganiro n’abayobozi ba RDC, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubutabazi.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC ivuga ko iki gihugu kimaze kubarura abanduye Ebola 635, mu gihe ababarirwa mu 127 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *