MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Ihuriro rya FARDC

Tetha Joselyne MUGABIRWA
4 Min Read

Mu bice byo mu misozi miremire ya Minembwe hakomeje kumvikana imirwano ikomeye, aho MRDP-Twirwaneho ivuga ko yahanganye n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi, FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo, mu bitero byibasiye imidugudu ituwemo n’Abanyamulenge.

Mu itangazo ryasohowe n’abavugizi ba MRDP-Twirwaneho binyuze ku rubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), batangaje ko imirwano yabaye ikaze cyane mu duce twa Bidegu, Gakenge na Kalingi, aho bavuga ko ihuriro ry’ingabo bari bahanganye na ryo ryagerageje kugaba ibitero ku birindiro byabo n’imidugudu itandukanye. Bakomeza bavuga ko muri ibyo bitero hifashishijwe intwaro zinyuranye, harimo n’imbunda ziremereye, ibintu bavuga ko byatumye habaho imirwano imaze igihe kandi ifite ubukana bukomeye muri ibyo bice bya Minembwe.

Nk’uko byatangajwe na PC Mavugo, uvugira MRDP-Twirwaneho, imirwano ikomeye yabereye ku manywa yo kuri uyu munsi mu bice bya Bidegu na Gakenge. Yavuze ko ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo ryagerageje kwambuka uruzi rwa Lwiko rigamije kugaba ibitero bishya, ariko rikaza gusubizwa inyuma n’abarwanyi ba Twirwaneho.

PC Mavugo yakomeje asobanura ko ibyo bitero byabaye mu gihe cy’ubukana bukomeye bw’imirwano, avuga ko abarwanyi babo bakomeje kugenzura umutekano no kurinda abaturage n’ibyabo mu duce twagaragayemo intambara. Yongeyeho ko kugeza ubu ibintu byasubiye ku murongo mu bice bimwe, nubwo hakiri umwuka mubi mu nkengero z’aho imirwano yabereye.

Yakomeje avuga ko abaturage bo muri ibyo bice bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara zirimo ibisasu biremereye, ibitero by’indege ndetse n’ibikorwa bya gisirikare bikorerwa hafi y’ingo z’abaturage.

Undi muvugizi wa MRDP-Twirwaneho, Rugabo Fidèle, na we yatangaje ko amakuru yari yatangajwe mbere n’abashyigikiye ihuriro rya FARDC ku byerekeye uko urugamba rwari ruhagaze atari ukuri. Mu butumwa bwe, yavuze ko ibice bya Bidegu na Gakenge bitigeze bifatwa n’uruhande bahanganye na rwo, ashimangira ko amakuru yatangazwaga ku mbuga nkoranyambaga yari agamije kuyobya abantu ku miterere nyayo y’imirwano.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imihana ya Gakenge, Bidegu na Kalingi, ituwe ahanini n’Abanyamulenge, ari yo yabaye ku isonga ry’ibi bitero. Abaturage bavuga ko bumvise amasasu menshi n’urusaku rw’intwaro ziremereye kuva mu gitondo kugeza mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *