Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yavuze ko DASSO igira uruhare rukomeye mu gukorana n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano, gukumira ibyaha no kwegera abaturage.
Yashimangiye ko uru rwego rwa DASSO rukwiye kongererwa imbaraga no kunozwa mu mikorere yarwo, kugira ngo rushobore guhuza neza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage.
Ibi yabivugiye ku wa Mbere, tariki ya 08 Kamena, mu nama Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yagiranye n’abahuzabikorwa ba DASSO bo mu Turere twose, igamije gusuzuma uko uru rwego rukora no gushyiraho ingamba zo kurunoza.
Minisitiri Dominique, yibukije ko DASSO igomba kuba urwego rw’umwuga, rutunganya inshingano zarwo ku buryo buhoraho, kandi rugafatanya n’abandi mu guhangana n’ibibazo bibangamira umutekano n’ituze ry’abaturage.
Izindi ngingo z’ingenzi zagarutsweho muri iyi nama harimo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi ba DASSO binyuze mu mahugurwa n’imyitozo, gushimangira ubufatanye hagati ya DASSO, ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze n’izindi nzego z’umutekano no gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha mbere y’uko biba.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana yasabye abahuzabikorwa ba DASSO gukomera ku ndangagaciro zayo z’ubudahemuka, gukora kinyamwuga no kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi ka buri munsi.
Ati “DASSO igomba kuba urwego abaturage bizera kandi bubaha kubera serivisi nziza itanga mu kurinda umutekano wabo.”
DASSO (District Administration Security Support Organ) ni urwego rushinzwe kunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano. Rwashyizweho n’Itegeko N° 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013, rukorera munsi ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rugafatanya kandi na Polisi y’u Rwanda.



