Perezida wa Cuba n’umuryango we bashyiriweho ibihano n’igihugu cya Amerika

Tetha Joselyne MUGABIRWA
1 Min Read

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano by’ubukungu Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel. Ibi bihano binareba n’abo mu muryango we wa hafi ndetse n’abandi begereye ubutegetsi.
Bikanareba no ku bagize umuryango w’uwahoze ayobora Cuba, Fidel Castro.

Bamwe mu bafatiwe ibihano harimo umwana ndetse n’umwuzukuru wa Raul Castro.

Abandi bafatiwe ibihano harimo Perezida wa Cuba Miguel Díaz-Canel ndetse n’umwana w’umugore we, abakozi ba Minisiteri y’Ingabo ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye.

Kuva ku ngoma ya kabiri ya Perezida Trump, umwuka mubi hagati ya Amerika na Cuba wongeye kwiyongera ndetse bigera n’aho asinya iteka rigena ko ishobora gushyiraho imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bituruka mu gihugu icyo ari cyo cyose kizajya cyohereza peteroli muri Cuba.

Umubano wa Amerika na Cuba uri kurushaho kujya ahabi mu gihe n’ubundi Cuba imaze imyaka irenga 60 iri mu bihano by’ubucuruzi yafatiwe n’icyo gihugu.

Mu byo Amerika ishinja Cuba harimo kuba yarakiriye ikigo kinini kurusha ibindi cy’igisirikare cy’u Burusiya gikora ubutasi hanze yabwo, ndetse no guha uburenganzira udutsiko tw’abakora iterabwoba kuhakorera hamwe no gukwirakwiza ingengabitekerezo y’aba-Communistes.

Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel yafatiwe ibihano na Amerika

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *