Abajyanama mu by’amategeko ba Leta ya Uganda bari kwiga ku buryo bwimbitse ibisabwa kugira ngo umuntu abe yakwemererwa gukora inshingano za Minisitiri mu bijyanye n’ubwenegihugu. Barareba niba kuba umukandida yaratangiye gahunda yo kureka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu bihagije, cyangwa niba asabwa kuba yamaze guhabwa icyemezo cya nyuma cyemeza ko yabuvuyemo. Icyo cyemezo ni cyo kizagena niba abo bireba bujuje ibisabwa n’amategeko mbere yo kurahizwa.
Nk’uko amakuru aturuka ku bantu bakurikiranira hafi iki kibazo yabibwiye ChimpReports, bamwe mu bayobozi baherutse kugenwa muri Guverinoma ya Uganda bari bataramenyeshwa gahunda yo kurahizwa. Abo barimo Shartsi Kutesa Musherure wagenewe Imari iciriritse, Calvin Echodu ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Dr. Lawrence Muganga ushinzwe Umutekano mu Gihugu. Kugeza ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, nta butumire bari barahabwa bwo kwitabira uwo muhango. Biteganyijwe ko kurahira kw’abagize Guverinoma kuzabera ku biro by’Umukuru w’Igihugu ku wa 8 Kamena 2026. Ibi byakomeje gukurura impaka ku mpamvu yaba iri inyuma y’icyo cyemezo.
Shartsi Kutesa Musherure, Calvin Echodu na Adonia Ayebere bivugwa ko bari bafite ubwenegihugu bwa Uganda n’ubwa Amerika, naho Muganga akagira ubwa Uganda, u Rwanda na Canada.
Perezida Yoweri Museveni ni we uzayobora uwo muhango wo kurahira, uzanitabirwa n’abayobozi bakuru ba Leta barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi bayobozi bakuru b’inzego za Leta.
Amakuru aturuka mu bantu batandukanye avuga ko uku gutinda kwatewe n’impungenge zagaragajwe n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta ku bijyanye n’imiterere y’amategeko igenga abakandida bari bafite ubwenegihugu bubiri cyangwa burenze.
Nk’uko byatangajwe n’abayobozi bamenyeshejwe iby’iki kibazo, Minisiteri yagiriye inama urwego rwashyizeho abo bakandida ko kurahiza abantu batararangiza gahunda yo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga bishobora gutuma Leta ihura n’ibibazo by’amategeko.
Iki kibazo cyakuruye impaka zikomeye nyuma y’igikorwa cyo gusuzuma abakandida cyakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko, aho Perezida wungirije wayo, Thomas Tayebwa yatangaje ko abakandida bane bagaragayeho ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu bubiri cyangwa bwinshi.
Tayebwa yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko yakoranye igenzura na Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu maze igasanga abakandida batatu bafite ubwenegihugu bubiri, mu gihe undi yari afite ubwenegihugu burenze bubiri.
Yavuze ko komisiyo yashingiye ku nyandiko zagaragazaga ko hari ibikorwa byo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga byari byaratangiye mbere yo kwemeza bamwe mu bakandida.
Icyakora, haracyari ibibazo bijyanye n’igihe kwanga ubwenegihugu bw’amahanga bitangirira kugira agaciro mu mategeko.
Kutamenya neza uko ibintu bihagaze kugaragara cyane ku kibazo cya Dr. Muganga, kuko bivugwa ko kandidatire ye yo kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano mu Gihugu itemejwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kwemeza abayobozi nyuma y’uko havutse ibibazo ku bijyanye n’ubwenegihugu bwe.
Amakuru aturuka muri Leta avuga ko iki kibazo cyamaze gusubizwa Perezida Museveni nk’urwego rwashyizeho uwo mukandida.
Kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru, haba abo mu biro bya Perezida Museveni cyangwa abo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta nta n’umwe wari wigeze agira icyo abivugaho.
Hari abayobozi bavuga ko niba ibyo bibazo by’amategeko bitarakemuka mbere y’umuhango wo ku wa Mbere, kurahiza abakandida bireba bishobora gusubikwa kugeza igihe gahunda yo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga izarangirira no kugeza igihe baboneye inyandiko za nyuma zizava mu bihugu by’amahanga bireba.
Ibi bishobora gutuma habaho umuhango udasanzwe wo kurahiza abagize Guverinoma, aho bamwe mu bakandida bashobora guhita bafata inshingano zabo, mu gihe abandi bazategereza uburenganzira bwa nyuma butangwa n’abanyamategeko ba Leta n’urwego rwabashyizeho.

