Ingabo za Uganda ziri guteganya guha ikiruhuko cy’izabukuru bamwe mu basirikare bakuru bazo, barimo Abajenerali umunani. Iki cyemezo gishingiye ku kuba abo basirikare baragejeje ku myaka ntarengwa iteganywa n’amategeko y’igisirikare.

Urutonde rw’abasirikare bakuru bashobora gusezererwa rurimo bamwe mu bayoboye inzego zikomeye z’umutekano muri Uganda. Muri bo harimo Gen Katumba Wamala wahoze ayobora Ingabo za Uganda, Lt Gen Charles Awany Otema na Lt Gen Charles Angina. Hari kandi Maj Gen Godfrey Katsigazi Tumusiime hamwe na Maj Gen Henry Ndarubweine Masiko. Abandi ni Maj Gen Apolo Kasiita Gowa, Maj Gen Leopold Kyanda na Maj Gen Abel Kandiho. Kandiho yigeze kuyobora urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, akora no muri Polisi mbere yo kuba umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni.
UPDF itangaza ko gusezerera abasirikare bageze mu zabukuru ari intambwe ikomeye mu rugendo rushya rwo kubaka igisirikare gikomeye kandi ko ari icyiciro gishya buri musirikare aba yiteguye kunyuramo.
Sign in to your account