Ibikomoka kuri Peteroli byatangiye kuzamura ikiguzi cy’umusaruro mu nganda

Tetha Joselyne MUGABIRWA
3 Min Read

Kuva mu mpera za Gashyantare 2026, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye kuzamuka ku rwego rugaragara, bitewe n’ubushyamirane bwakajije umurego hagati ya Iran, Israel na Amerika. Iyi ntambara yateje impungenge ku mutekano w’inzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi zinyuzwamo peteroli nyinshi ijyanwa ku masoko mpuzamahanga, bituma ibiciro ku rwego rw’Isi bitangira kuzamuka.

Mu Rwanda, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryatangiye kumvikana mu ntangiriro za Werurwe 2026, nyuma y’ivugururwa ry’ibiciro rya mbere ryashyizwe mu bikorwa hagati ya tariki ya 5 Werurwe na 4 Mata. Nyuma yaho, ibiciro byongeye kuzamuka ku wa 17 Mata no ku wa 6 Kamena 2026, aho litiro ya mazutu yiyongereyeho amafaranga 722 ikava kuri 2.205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw, mu gihe lisansi yagumye ku giciro cya 2.938 Frw cyari cyarashyizweho muri Mata, kivuye kuri 2.303 Frw yari isanzweho mbere.

MINICOM ivuga ko uko kuzamuka ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu gihe gito, nubwo Leta hari imbaraga yagiye ishyiramo kugira ngo bitagira ingaruka zikomeye ku Banyarwanda n’ibikorwa by’ubucuruzi, ariko byagize ingaruka zikomeye ku nganda zikorera mu Rwanda by’umwihariko izikora ibikomoka kuri Purasitike.

Ubwo yari mu kiganiro urubuga rw’Itangazamakuru, ku cyumweru, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikimara kuzamuka ku rwego mpuzamahanga hari ingaruka bari biteze ko zigomba guhita zibaho.

Ati “Hari ibintu byinshi abanyenganda bavana hanze bagakoresha mu nganda zabo, bamwe byarabuze, bigera aho ubushobozi bw’inganda bugabanuka, abandi babibona bibahenze, bituma igiciro cy’ibyo bashyira ku isoka bizamuka. Hari abakozi babuze akazi, twarabibonye hirya no hino mu nganda, zigenda zigabanya abakozi. Hari ibyo dukoresha mu buzima bwa buri munsi twabonye, birahenda cyangwa bikabura. Ibyo rero twatangiye kubibona.”

Minisitiri Sebahizi yavuze ko ingaruka nyinshi zigaragara cyane ku nganda zikora ibikomoka kuri pulasitike, kubera ko hari aho ibiciro by’ibikoresho by’ibanze bakoresha byikubye inshuro zirenga ebyiri.

Ati “Ibikomoka kuri Peteroli bivamo ibikoreshwa mu gukora ibikoresho bya Pulasitike (low materials), niba mujya mubona twa dushaza tuza mu mifuka, tuba dufite amabara atandukanye, bashobora gukoramo amajerekani, indobo, amacupa y’amazi n’ibindi byose bya pulasitike. Utwo tuntu twarahenze cyane ku buryo igiciro cya Peteroli cyikubye kabiri ku isoko mpuzamahanga na turiya twikubye kabiri, inganda zidukoresha inyinshi zagabanyije ubushobozi bwazo bwo gukora kubera ko bihenze, n’abakozi bamwe barahagarikwa, n’ibiciro birazamuka.”

Izi ngaruka ngo zahise zitangira kwigaragaza hirya no hino ku isoko, nubwo hari n’abandi baba bashaka kwitwikira iryo zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bakazamura ibiciro by’ibicuruzwa kandi nta mpamvu ifatika bafite.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *