Perezida mushya wa FERWACY, Nkurayija Ishimwe Jean Hubert, yatangaje ko afite ingamba nshya zo guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda.
Muri izo ngamba harimo gushyiraho Tour du Rwanda y’abagore izamura urwego rw’uyu mukino.
Yanavuze ko azibanda ku kongera guhuza no gukomeza ubumwe bw’umuryango w’abanyamagare.
Ibi yabigarutseho nyuma yo gutorerwa kuyobora FERWACY ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026.
Yiyemeje kandi guteza imbere impano no gushimangira imikoranire mu rwego rw’amagare mu gihugu.
Abajijwe ibyo agiye gukora ku ikubitiro, Nkurayija yavuze ko mu ntego yinjiranye muri FERWACY harimo no gutangiza Tour du Rwanda izajya yitabirwa n’amakipe y’abagore. Ati: “Umushinga wa mbere ni ugushyiraho Tour du Rwanda y’abagore, uyu mwaka ishobora kuba itari ku rwego rwa UCI, ariko umwaka utaha tuzaba dufite iri ku ngengabihe ya UCI. Ntabwo ari uguha amahirwe abagore gusa, ahubwo ni no kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu giteye imbere muri siporo.”
Yongeyeho ati: “Icya kabiri ni ukongera kubyutsa umuryango w’abanyamagare. Bitarenze uyu mwaka, ni ukubaka uwo muryango w’abanyamagare batari abakinnyi, abantu bakunda gukina uyu mukino bakaba benshi; abayobozi b’amabanki, abayobozi b’ibigo bikomeye n’ababyeyi baza gushyigikira abana.” Uyu Muyobozi mushya wa FERWACY yavuze ko bagiye gukora impinduka mu buryo iyi kipe yiteguramo amarushanwa atandukanye aho bifuza kongere igihe bamara mu mwiherero.
Ati: “Ikindi gikomeye ni ugutangira gutegura ikipe izakina Tour du Rwanda. Ntabwo ikipe wayitegura mu mezi atatu. Uyu munsi dufite amahirwe ko dufite andi amezi icyenda cyangwa 10. Njye sinjya nkunda kubeshya ngo tuzajya gutwara iri rushanwa, ni ukureba ko hari icyo twakongera ku musaruro wo mu myaka itatu ishize. Ntabwo duheruka kwegukana ‘étape’, ntabwo duheruka aho bahembera, nta rushanwa twatwaye. Ni ukureba icyo tutarakora muri ibyo, ari yo iba intego yacu mu 2027, nyuma yaho turebe ibindi.”
Yavuze kandi ko muri gahunda afite harimo kutongera gutegereza mu kwezi k’Ugushyingo cyangwa mu Kuboza kugira ngo batangaze imihanda n’amakipe azitabira irushanwa rya Tour du Rwanda itaha. Ati: “Ikintu cya mbere mfiteho gahunda ni ugutangaza Tour du Rwanda muri Kanama, ntabwo tuzongera gutegereza mu Kuboza. Biriya bigira ingaruka ku makipe yitabira kuko mu Gushyingo ni bwo agena aho azajya. Nabibonye ubushize.”
‘Ikindi kintu ni imihanda, ni ya yindi, ariko noneho tukabikora mu buryo butandukanye. Tumaze igihe nta ‘Queen Stage’ tugira, mu 2027 tugomba kubonamo étape y’ibilometero 190 cyangwa 200, imwe ariko ishobora kugena byose.”
Nkurayija Ishimwe Jean Hubert yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda inshingano yagiyemo mu kwezi k’Ukuboza 2025 asimbuye Kamuzinzi Freddy wari usoze amasezerano ye. Asimbuye Ndayishimiye Samson wari umaze imyaka ibiri kugira ngo isoze manda yari yaratorewe Komite yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

Perezida mushya wa FERWACY yijeje gushyiraho Tour du Rwanda y’abagore
