Leta ya Bangladesh yakumiriye igikorwa cyo gutambamo igitambo ikimasa cyahimbwe izina rya Perezida wa Leta zunze ubumwe za America ‘Donald Trump’ kubera ko abaturage bavugako ubwoya gifite mugihanga busa n’umusatsi wa Trump.
habuze gato ubwo iki kimasa cyari kigiye kubagwa kumunsi mukuru uzwi nka Eid Al-Adha, ark kubera ukuntu cyamamaye biragitaabara.
iki kimasa ubusanzwe ibara ryacyo ntirikunze kubaho, gifite ubwoya bw’ikigina “ni nyamweru” abaturage bavugako ubwo bwoya busa n’umusatsi wa Perezida Donald Trump.
Witegereje neza ubona ko buriya bwoya bwo mu gihanga cya kiriya kimasa gipima ibilo 680 bufite imiterere ijya gusa neza n’uburyo Trump asokozamo.
Trump (ikimasa) cyari gisigaje amasaha macye ngo gitangwemo igitambo ubwo Abasilamu bo muri Bangladesh bifatanyaa b’abo ku Isi bose mu kwizihiza umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha.
Amakuru ya Fox News avuga ko kiriya kimasa cyari cyamaze kugurishwa kugira ngo kibagwe muri ibi birori.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Bangladesh, Salahuddin Ahmed, yavuze ko bahisemo guhagarika ko iki kimasa gitangwamo igitambo kubera ko abantu benshi bagihururiye, basaba ko kiticwa, ndetse n’umuntu wari wakiguze yasubijwe amafaranga ye.
Yavuze ko iki kimasa bahise bacyohereza mu nzu yororerwamo inyamaswa (Zoo) iherereye i Dhaka mu Murwa Mukuru wa Bangladesh.
Nyiri urwuri iki kimasa kibarizwamo witwa Ziauddin Mridha, yavuze ko yaguze iki kimasa mu mezi 10 ashize mu isoko ry’amatungo ryo muri Bangladesh.
Ziauddin Mridha yavuze ko nyuma y’uko amashusho y’ikimasa cye atangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwakira umubare munini w’abantu bashaka kugisura.

