Minisitiri Nduhungirehe: U Burundi ni bwo bwagize uruhare mu kuzahara k’umubano n’u Rwanda

Tetha Joselyne MUGABIRWA
5 Min Read

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi ujya mu bibazo ari imyitwarire y’u Burundi, avuga ko butigeze bugaragaza ubushake buhagije bwo guteza imbere ubufatanye bwiza hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu 2015 nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, ryatumye bamwe mu baryozwaga uruhare baruhungira mu Rwanda. Icyo gihe u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.

Mu 2022, ibihugu byombi byongeye kugirana umubano mwiza ndetse imipaka irafungurwa. Icyakora, mu mpera za 2023 hongeye kuvuka umwuka mubi nyuma y’igitero umutwe wa RED Tabara wagabye i Gatumba, bituma u Burundi bwongera gufunga imipaka muri Mutarama 2024.

U Burundi bwashinjaga u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa bya RED Tabara, ariko Kigali ibyamaganira kure. Nubwo habaye ibiganiro byinshi byahuje inzego za dipolomasi, umutekano n’iperereza hagamijwe gukemura ayo makimbirane, umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kurangwa n’ubwumvikane buke.

Mu kiganiro na B&B cyabaye kuri uyu wa 10 Kamena 2026, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko kuba umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukiri mubi byatewe n’ikosa ry’u Burundi budashaka kubana neza n’umuturanyi wabwo.

Yagize ati “Ntabwo tubanye neza n’u Burundi kandi na byo ni ikosa ry’u Burundi, kandi ngiye kubisobanura.”

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko nyuma y’aho mu mpera za 2023 Perezida Félix Tshisekedi wa RDC avuze ko ingabo ze zizatera u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na we yagiye i Kinshasa muri Mutarama 2024, avuga ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yasobanuye ko ijambo Perezida Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa ryari rifite uburemere, cyane ko yarivuze mu gihe umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wari waramuhaye inshingano yo guteza imbere urubyiruko, arivuga ari imbere y’ibendera ry’uyu muryango.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo ingabo z’u Burundi zagiye mu burasirazuba bwa RDC mu butumwa zise ubwo kwifatanya n’Abanye-Congo kurwanya imitwe irimo RED Tabara, zari zigamije gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR; bishimangira umugambi mubi ibihugu byombi bifite ku Rwanda.

Ati “Ntabwo bari bajyanywe na RED Tabara. Bari bajyanywe no gufasha ingabo za Congo na FDLR muri uwo mugambi Perezida Tshisekedi yavuze mu bikorwa byo kwiyamamaza n’uwo mugambi Perezida Ndayishimiye na we yavugiye i Kinshasa mu kwezi kwa Mbere 2024.”

Ibi yabishingiye ku bimenyetso birimo kuba ingabo z’u Burundi zari zizi ko umutwe wa RED Tabara ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho kuwurwanyirizayo, zikazamuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hafi y’umupaka w’u Rwanda; ahamaze imyaka myinshi inyeshyamba za FDLR.

Yasobanuye ko nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe Umujyi wa Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025, u Burundi bwasabye u Rwanda kuganira kugira ngo bihoshe umwuka mubi, abashinzwe iperereza n’umutekano bahurira ku mupaka inshuro zigera kuri eshatu, barumvikana.

Ati “Nyuma yaho byagenze gute? Nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye ngira ngo yagiye kuri BBC na France 24, mwarabyumvise ashinja u Rwanda ngo turashaka kumutera, aducira n’umugani w’Intara ya Kirundo n’amateka yayo. Maze twebwe tubaza bagenzi bacu b’i Burundi tuti ‘Mbese byagenze bite ko twari mu nzira nziza, dufite n’ibyo twemeranyijeho, ibi bintu Perezida wanyu avuze ni ibiki’?”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nyuma y’aho AFC/M23 ifashe Umujyi wa Uvira mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahuje u Rwanda n’u Burundi, abashinzwe iperereza n’umutekano ku mpande zombi bongera guhurira ku mupaka inshuro ebyiri muri uko kwezi, na bwo barumvikana.

Yagize ati “Ariko nyuma mwongeye kumva Perezida Ndayishimiye avuga ibindi. Ikizwi ni uko ubu ngubu ingabo z’u Burundi ziracyari muri Congo, ziracyafatanya n’Interahamwe za FDLR kandi n’uwo mugambi ntaho wigeze ujya.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’u Burundi, impande zombi zikaganira, zigakemura ibibazo ariko ko u Burundi butabifitemo ubushake. Yasabye iki gihugu cy’abaturanyi guhagarika gukorana na FDLR kuko nta cyiza uyu mutwe uzakigezaho.

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *