RDC: Abadepite boroheje inzira ya Tshisekedi yo gukomeza kuyobora

Tetha Joselyne MUGABIRWA
3 Min Read

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya RDC batoye umushinga w’itegeko riteganya ko hashobora gukorwa referandumu mu gihugu. Nyuma yo kuwemeza, bawohereje muri Sena kugira ngo na yo iwusuzume kandi iwufateho icyemezo. Ibi ni intambwe ikomeye muri gahunda yo gutegura ayo matora yihariye.

Ku wa 9 Kamena 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yatoye umushinga w’itegeko rigena imikorere ya referandumu, nyuma y’uko ubanza gusuzumwa na komisiyo iwushinzwe ikawugeza mu nteko rusange. Wemejwe n’abadepite ku bwiganze bw’amajwi.

Iri tegeko rishyiraho urwego rw’amategeko rugenga itegurwa n’ikorwa rya referandumu, rikagena inshingano za Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) n’uburyo igomba kuyitegura no kuyiyobora. Rinagena kandi ko ibitangazamakuru byose bikwiye guhabwa amahirwe angana mu gihe cyo kwiyamamaza.

Umushinga unagaragaza uburyo amajwi azabarwa, uko ibyavuye mu matora bizatangazwa ndetse n’inzira zo gukemura amakimbirane ashobora kuvuka muri icyo gikorwa. Hanashyizwemo ingamba zigamije gutuma amatora akorwa mu mucyo no mu bwisanzure.

Komisiyo yasesenguye iri tegeko yavuze ko ari ingenzi cyane kuko rikemura icyuho cyari gisanzwe mu mategeko ya RDC ku birebana na referandumu, bityo rikaba ritanga umurongo usobanutse ku ikoreshwa ryayo mu gihe kizaza.

Gusa abasesenguzi bemeza ko ari umuvuno Perezida Felix Tshisekedi yaciye wo kumufasha gukomeza kuyobora igihugu kuko ubu ari kuyobora manda ya kabiri kandi ari na yo ya nyuma yemererwa n’itegeko nshinga ry’igihugu.

Mu mezi make yashize havuzwe ibyo kuvugurura itegeko nshinga mu gihugu ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi babitera utwatsi. Sena niramuka na yo iritoye rizahita ryoherezwa mu biro bya Perezida, na we arisinye ritangire gukurikizwa.

Mu nama y’igihugu y’ibikorwaremezo n’imirimo rusange yabereye i Kinshasa ku wa 8 Mata 2026, Perezida Tshisekedi yatangaje ko ateganyiriza RDC ibikorwaremezo bidashobora kwangizwa n’ibiza kandi ko Banki y’Isi yiteguye kubimufashamo.

Tshisekedi yavuze ko afite intego yo guhindura RDC igihugu giteye imbere kandi gishobora guhatana ku rwego rwa Afurika mu nzego zitandukanye bitarenze mu mwaka wa 2034, ibyumvikanisha ko icyo gihe azaba akiri ku butegetsi.

Yagize ati “Intego yanjye ni ugushyira RDC ku ruhembe mu 2034, ikaba igihugu kiri ku murongo mwiza, giteye imbere kandi gishobora guhatana ku rwego rw’umugabane. Dufite gahunda yo kubyaza umwanya turimo ku Isi inyungu ikomeye.”

Abo mu ishyaka UDPS bagaragaza ko nta cyababuza kuvugurura Itegeko Nshinga kuko ngo n’ababanjirije Tshisekedi babikoze.

Basobanura ko Tshisekedi atagiye ku butegetsi kugira ngo arangize manda ebyiri ahubwo ko yahawe ubutumwa agomba gusohoza bwo gukemura ibibazo RDC ifite, bityo ko niburangira, azava kuri uyu mwanya. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamusabye kutarenza mu 2028.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *