Ku bwa bamwe mu basesenguzi, icyemezo cya Amerika cyo gufatira ibihano Col Gustave Kubwayo wa FDLR na Col John Imani Nzenze wa M23 ni intambwe ikomeye igaragaza uburyo bwo gufata impande zose kimwe mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri RDC.
Gusa bamwe ntibemeranya n’iyo myumvire, bakavuga ko ibyo bihano bishobora kuba biri kuyobya uburari amahanga ku mizi nyakuri y’ikibazo cya RDC. Bagaragaza ko hari ibintu bitatu by’ingenzi bikunze kwirengagizwa mu isesengura ry’iki kibazo.
Icya mbere ni itandukaniro rikomeye riri hagati ya M23 na FDLR. FDLR yashinzwe n’abahoze bagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungiye mu cyahoze ari Zaïre nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe n’Ingabo za RPA.
Kuva icyo gihe, uyu mutwe wakomeje kwisuganya ku butaka bwa RDC, ushyira imbere ingengabitekerezo ya Jenoside n’umugambi wo kuyikomeza, ibintu byagiye biyifasha gukomeza kubona abayinjiramo no gukorera ibikorwa by’urugomo muri icyo gihugu.
Kubera ko muri bimwe mu bihugu bikikije u Rwanda bagishyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside, abo bagizi ba nabi babona inkunga ikomeye ya politiki, amafaranga n’intwaro muri RDC, bikaba byarageze aho FDLR yinjizwa mu ngabo za RDC ndetse abarwanyi bayo banashyirwa mu nzego z’ubuyobozi bw’izo ngabo.
Ubutugetsi bwa RDC, kimwe na bimwe mu bindi bihugu biri mu karere byiyemeje gufasha uwo mutwe kuzagaruka gukomeza umugambi wa Jenoside mu Rwanda ngo mu gihe uzaba umaze guhirika ubutegetsi buriho.
Icya kabiri birengagiza ni uko M23 ari umutwe w’Abanye-Congo, bahohoterwa na Leta za RDC uko zigenda zisimburana, bimwe uburenganzira bwabo nk’abenegihugu, bitwa Abanyarwanda kubera ko bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Intambara iri hagati ya M23 na Leta ya RDC ni iyo kurwanira uburenganzira bwo kubaho no kuba mu gihugu cyabo. Amahanga yose yabonye aho bicwa urw’agashinyaguro, baribwa nk’amatungo ku mugaragaro, bahungira mu bihugu bituranyi, bamwe muri bo bavukiye mu buhungiro, barahakurira, baranahabyarira.
Aha rero ibihano Amerika yashyiriyeho Umuyobozi muri M23 n’Umuyobozi muri FDLR byirengagiza imiterere ya buri mutwe. Ni ukugeraranya ibidahura no kwitiranya ibititiranywa kandi bigakorwa bigambiriwe ndetse bishobora kuba binafite umugambi uhishe w’igihe kirekire.
Icya gatatu, hari imishyikirano yari hagati y’u Rwanda na RDC ibera muri Amerika yageze ku masezerano yiswe aya Washington, agamije gukuraho urwikekwe no gusubiranya umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Iyo mishyikirano ari M23, ari na FDLR ntabwo ari impande ziri mu biganiro ahubwo ni ibyigwa mu biganiro, aho u Rwanda rushinjwa gufasha M23 rugasabwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi, naho Leta ya RDC igashinjwa gukorana no gutera inkunga FDLR, igasabwa kuyisenya.
Mu kuzuza neza amasezerano ya Washington kugira ngo amahoro arambye aboneke muri RDC, agomba kuzuzwa n’amasezerano yari kuva i Doha mu biganiro bihuza Leta ya RDC na M23. Ibi byumvikanisha ko M23 ari uruhande ruri mu mishyikirano y’amahoro mu biganiro bya Doha, amasezerano agomba kuvayo akuzuzanya n’aya Washington mu kurangiza burundu intambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.
Muri ibi byose ntaho FDLR igaragara nk’uruhande ruri mu mishyikirano cyangwa mu masezerano, ahubwo ni ikibazo kiganirwaho, bityo rero mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC, guhana FDLR nta ruhare na ruto byagira mu kubahariza ayo masezerano, bityo bikaba ntacyo bishobora guhindura haba ku rugamba cyangwa muri dipolomasi muri ibi bibazo.
Iyo Amerika iba ishaka koko gukoresha ubutabera n’ukuri nk’uko yafatiye ingabo z’u Rwanda ibihano izishinja kutubahiriza amasezerano ya Washington, yari guhana Leta ya RDC yanze gusenya FDLR nk’umutwe watumye u Rwanda rushyiraho ingamba z’ubwirinzi kubera umugambi wawo wo guhungabanya umutekano warwo.
M23 iharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka myinshi batotezwa
