Umutekano mucye wongeye kugaragara mu Minembwe aho Abanyamulenge batewe

Tetha Joselyne MUGABIRWA
3 Min Read

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026, mu bice bitandukanye byegereye Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo havuzwe imirwano ikomeye iherekejwe n’urusaku rw’amasasu aremereye, cyane cyane mu duce dutuwe n’Abanyamulenge nk’uko amakuru yo muri ako gace abigaragaza.

Abaturage n’abakurikirana ibibera muri ako karere bavuga ko imidugudu irimo Gakenke, kwa Chef Rutaganda na Sinai ndetse n’utundi duce twegereye byagabweho ibitero bivugwa ko byakozwe n’ihuriro rya FARDC, rifatanyije n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.

Nanone, mu Bidegu, agace kari hafi ya centre ya Minembwe ku ntera y’ibilometero bigera kuri bine, abaturage bavuga ko hakomeje kumvikana amasasu n’ibiturika bikomeye bivugwa ko byaturutse mu bitero byahageze.

Kugeza ubu, amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko imirwano ikomeje mu buryo bukomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo bivugwa ko ari iza Leta n’imitwe ibarizwa ku ruhande rwayo, na MRDP-Twirwaneho irwanira ku ruhande rw’abaturage b’Abanyamulenge muri ibyo bice.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ibyo bitero, Twirwaneho yahise igaba igisubizo cyo kurinda abaturage no kugerageza gusubiza inyuma ingabo zagabye ibyo bitero, bituma imirwano ikomeza gufata intera ndende mu gitondo cyo kuri uyu munsi.

Bamwe mu baturage bavuga ko mu mirwano yumvikanyemo ikoreshwa ry’imbunda ziremereye n’ibiturika bikomeye, bivugwa ko harimo na drones, ibintu bikomeje gutera ubwoba mu baturage batuye muri ibyo bice.

Abaturage bavuga ko ibisasu byagiye bigwa hafi y’ingo z’abasivili, bigatuma benshi bahunga berekeza ahandi hizewe.

Abaturage bo mu duce twa Minembwe n’inkengero zaho bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga gakomeye, cyane cyane kubera ko imirwano yagiye ikurikirana mu minsi ibiri ishize, aho kuva ku wa Mbere, ku wa Kabiri no ku wa Gatatu na none habaye imirwano yagiye imara umunsi wose mu bice bimwe na bimwe.

Hari abavuga ko amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi n’imibereho isanzwe byahagaze kubera ubwoba bw’uko imirwano ishobora gukomeza kwaguka ikagera no mu bindi bice bitaragerwamo n’amasasu.

Abaturage bavuga ko bakeneye ubufasha bwihuse n’ubutabazi mpuzamahanga, basaba ko imiryango mpuzamahanga n’inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu kureba icyakorwa kugira ngo imirwano ihagarare, hakarindwa abasivili bavuga ko ari bo bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye n’aya makimbirane.

Minembwe Capital News ikomeje gukurikirana iki kibazo, izakomeza kubagezaho amakuru arambuye uko ibintu bizagenda bihinduka.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *